AmakuruImyidagaduro

Justin Bieber yasabye imbabazi nyuma y’amakosa yakoze ku munsi wo kubeshya

Justin Bieber yamaze gusaba imbabazi nyuma y’ikinyoma yakwirakwije ku mbugankoranyambaga  ku itariki ya 01 Mata 2019 abeshye ko umugore we Hailey Bieber atwite.

Justin Bieber yireguye avuga ko yabikoze ‘atera urwenya’ ariko kandi ngo nta muntu yari agamije kubabaza.

Bieber utakigaragara mu muziki cyane ku munsi ufatwa nk’uwo kubeshya kuri bamwe yasohoye amafoto atatu agaragaza umugore we Hailey akuriwe yitabwaho n’abaganga. Icyo gihe yanditse agira ati “iyo utekereza ko ari umunsi wo kubeshya.” 

Bieber yanditse kuri instagram yiregura ko ‘yabikoze atera urwenya’. Mu butumwa uyu muhanzi yanyunjije ku rubuga rwa instagram, yavuze ko “hari abantu benshi batemera ibivugwa hakaba n’abandi batajya banyurwa no gutebya. Ndemera ko nabeshye kandi byari ku munsi wahariwe kubeshya.”

Yavuze ko ibyo yakoze atari agamije gukomeretsa abadashobora kubona urubyaro ahubwo ko yashyigikiwe n’uko ari umunsi wo kubeshya usanzwe uba tariki 01 Mata buri mwaka.

Yagize ati “Ntabwo nari ngamije kubabaza abantu badashobora kubyara. Ndabizi ikintu cya mbere abantu benshi babeshya kuri uyu munsi wo kubeshya ni ukubwira ababyeyi babo ko batwite kugira ngo barebe uko babyakira.”

 “Ariko ndasaba imbabazi kandi ndemera amakosa. Nsabye imbabazi abantu bose byagizeho ingaruka. Ni ukuri ntabwo nashakaga kugira uwo nkomeretsa.”

Justin Bieber utakiboneka mu bikorwa bya muzika cyane aherutse kuvuga ko  yafashe ikiruhuko mu muziki kugira ngo yite ku muryango we.

Justin yatutswe na benshi bamushinje gukina ku mubyimba abatabyara.
Justin avuga ko ibyo yakoze atakekaga ko bigera kure ari nayo mpamvu asaba imbabazi abantu bose byagizeho ingaruka.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger