AmakuruImyidagaduro

Justin Bieber n’umukunzi we Hailey Baldwin batangaje igihe bazakorera ubukwe

Justin Bieber n’umukunzi we bamaranye igihe bakundana  Hailey Baldwin  hari amakuru yatangajwe n’inshuti zabo zahafi avuga ko aba bombi bazarushinga  umwaka utaha 2019.

N’ubwo gukundana kwabo kwaje vuba vuba  TMZ ivuga ko umwaka utaha utazasiga Justin Bieber akiri ingaragu, inshuti ya Justin Bieber bya hafi yabwiye iki kinyamakuru ko umwaka utaha uko bizagenda kose aba bombi uzasiga barwubatse, iyi nshuti yabo igaruka ku igihe bamaranye yavutse ko atari gito,  igitekerezo cyo ku rwubaka kitaba ari ukwihuta cyane.

Ibi nanone byemejwe n’abantu bamaze gutegurwa bazora ibirori bya “bridal party” bitegura Hailey Baldwin kuba umugeni, Ikindi  Nyirasenge wa  Hailey Baldwin witwa Kim Basinger , yavuze ko mukuru wa Harley Baldwin witwa Alaia Baldwin  na mubyara we Ireland Baldwin bazamwambarira muri ubu bukwe. Kim Basinger yabwiye Us Weekly ko” bizaba bishimishije cyane, Alaia na Ireland bazaba bari mubukwe , munyizere  ni ikintu cyiza , bizaba ari byiza.”

Hailey w’imyaka 21 na  Justin Bieber w’imyaka 24 bagiye mu rukundo ku buryo butunguranye , gusa bivugwa ko aba bombi bahuye  bwa mbere mu 2009, gusa batangiye kunugwanugwa ko baba bari murukundo kuva  2014 na 2015 nubwo bagiye batandukana gusa inkuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa cyane mu binyamakuru ubwo bajyanaga mu urugendo bagiriye muri Bahamas ndetse ibi na Jeremy Bieber se wa Justin  yahise yandika  ko byamunyuze kuri Instagram ye.

Taliki ya 9 Nyakanga 2018 nibwo byameneykanye ko  Justin Bieber yambitse impeta uyu munyamideli Hailey Baldwin  ishimangira uru rukundo rwabo. Uyu mukobwa ,ni mwene Stephen Baldwin uzwi cyane muri sinema ya Hollywood.

Hailey Baldwin na Justin Bieber mu rukundo rwabo bagiye bavugwaho byinshi uyu mwaka
Hailey Baldwin na Justin Bieber inshuti zabo zahafi zivuga ko bazarushinga umwka utaha 2019
Twitter
WhatsApp
FbMessenger