AmakuruImyidagaduroUrukundo

Justin Beiber yemeje iby’ubukwe bwe na Hailey Baldwin

Umuhanzi ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Justin Bieber yemeje iby’ubukwe bwe n’umunyamideli,  Hailey Baldwin w’imyaka 21 y’amavuko, abicishije ku rubuga rwa Instagram akoresha.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, yamaze amatsiko abakunzi be abicishije ku rukuta rwa Instagram ahanzweho amaso n’abasaga miliyoni 102, yagize ati “Umugore wanjye ni agatangaza”, aya magambo akaba yari akurikiye ifoto yabo bombi, umwe afashe undi mu kiganza bari mu muhanda batambuka, bombi bafite akanyamuneza.

Kugeza ubu Justin Bieber   ni uwa kabiri mu bahanzi bakurikirwa cyane kuri Twitter, nyuma ya Katty Perry ufite abamukurikira kuri twitter basaga miliyoni 100, aba bakunzi be bakaba baragiye bagaragaza ko bishimiye umubano we na Hailey.

https://www.instagram.com/p/Bp_h7u1n-Ky/?utm_source=ig_embed

Uyu muhanzi yahishuriye abakunzi be ku byerekeranye n’ubukwe bwe n’uyu munyamideli, nyuma y’uo hari hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko uyu musore na Hailey  bakoze ubukwe rwihishwa.

Justin Beiber yakundanye n’umunyamideli Hailey Baldwin banakoranye ubukwe, nyuma yo gutandukana n’umririmbyikazi Selena Gomez bari bakundanye igihe kirekire.

Iyi niyo foto Justin Beiber yifashishije ahamya ubukwe bwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger