AmakuruImyidagaduro

Justin Beiber yavuze ibigwi Chris Brown bituma yibasirwa n’abafana

Justin Beiber ufite izina rikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yibasiwe bikomeye n’abakunzi b’umuziki nyuma yo kuvuga ibigwi umuhanzi mugenzi we Chris Brown avuga ko Arusha ubuhanga ibyamamare byagacishijeho.

Uyu muhanzi yavuze ibi asa naho ashaka kugaragaza uyu musore nk’umuhanga ukomeye akiri muzima kuko abandi babavugaho ubuhanga aruko bamaze kwitaba Imana.

Yavuze ko Chris Brown akiri muzima aruta kure ibyamamare byagacishijeho mu mateka y’umuziki, Michael Jackson na Tupac Shakur.

Uyu mugabo w’imyaka 25 mu mpera z’icyumweru gishize yashyize ifoto kuri Instagram ifoto iriho imibare ivuga ngo MJ+2Pac= CB.

Ashimangira ibiri kuri iyo foto yemeza ko ibikorwa Chris Brown amaze gukora akiri muzima biruta kure ibya 2 Pac na Jackson.

Ati ” Abantu bashaka gutegereza ko umuntu apfa ngo bavuge ibigwi by’ibyo yakoze. Njye reka mbivuge, Chris Brown namara gupfa ashaje, muzakumbura ibyo mwabonaga igihe cyose yari ahari. Munyizere muzaba mubibona.”

Bieber ukomoka muri Canada, yavuze ko kuba Brown yarakubise Rihanna bitaburizamo ibyiza byinshi yakoze kuko nta muntu udakosa.

Ati “Abantu birengagiza impano y’uyu mugabo kubera ikosa yakoze… mwongere musuzume!”

Chris Brown yishimiye aya magambo meza ya Bieber ati “Ndagukunda man! Wakoze kunyemera. Inyenyeri yawe iracana cyane kandi umutima wawe ntawe muwunganya. Uri umwami ariko ikiruta byose waremewe kuba intangarugero no kurema amahirwe atagira ingano muvandimwe.”

Abandi bahanzi barimo Sean Kingston, umunyarwenya Marlon Wayans ndetse na Marshmello wibasiwe mu cyumweru gishize azira gukorana na Brown bunze mu rya Bieber.

Gusa hari abafana batishimiye kuba Bieber yatangaje ku mugaragaro ko kuba Chris Brown yarakubise Rihanna ari ikosa ridakanganye.

Umwe ati “Reka gutera icyuhagiro urugomo, ibyo wanditse biratuma abantu bumva ko kugira urugomo ari ugukora ikosa ryoroheje kandi atari ryo.”

Undi mufana yagize ati “Ngo ni ikosa? Wigeze ukubitwa ingume? Ndasenga Imana ngo umuntu ukunda ntazigere ahura n’amakimbirane yo mu ngo.”

Chris Brown,akimara gukubita Rihanna muri Gashyantare 2009, yakatiwe imirimo nsimburagifungo kandi abuzwa kongera kugera hafi y’uwo mukobwa. Aherutse kuregwa gufata ku ngufu umugore i Paris mu Bufaransa, ariko arabihakana.

Justin Beiber yamaje ko Chris Brown aruta MJ+2PC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger