AmakuruImyidagaduro

Jussie Smollett yakuriweho ibirego byose yashinjwaga

Umukinnyi wa filime Jussie Smollett wabeshye abifashijwemo n’abantu bigize nk’abagizi ba nabi bakamukoreraho ibikorwa by’urugomo ngo bigaragaze ko yahohotewe, yakuriweho ibi byaha.

Uyu musore uri mu bakinnyi b’imena ba Empire yashinjwaga gutegura umugambi wo kugabwaho igitero ubwe muri Chicago bikamwongerera ubwamamare buturutse ku marangamutima yari kugirirwa n’abaturage .

Ikindi kivugwa cyaba cyarateye uyu musore gukora ibintu nk’ibi  ngo ni uko ibi byari kumufasha  kubona uko yishyuza amafaranga menshi abakoresha be muri iyo filime ya Empire y’uruhererekane.

Meya wa Chicago n’ukuriye polisi bagaragaraga nk’abarakaye cyane batangaje ko bafashe umwanzuro wo guhagarika ibirego bishinjwa uyu musore bashimangira ko bimeze nko gukoresha ubutabera mu byo butagenewe.

Izi nzego zatangaje ko kuba yakuriweho ibi birego bitavuga ko batsinzwe kuko bafite umurungo w’ibihamya simusiga byemeza ko Jussie ari we wateguye iyo kinamico yose kuva ku mabaruwa, amashusho ya camera zicunga umutekano.

Jussie wamamaye muri filime y’uruhererekane yitwa Empire yakuriweho ibirego by’ibyaha 16 byose yari akurikiranweho ahubwo ahanishwa gukora imirimo ifitiye abaturage akamaro ndetse no kwishyura ingwate y’ibihumbi icumi by’amadolari ya Amerika.

Muri iyi filime y’uruherekane igikorwa n’ubwo byavuze ko atazongera kuyigaragaramo mu bice bizaza , bamwe mubakinnyi bayo bakomeza kumufata nk’umuvandimwe wabo nubwo yakosheje bifuza ko yakomeza gukinana nabo.

Jussie Smollett wo muri Empire yatetse umutwe mu rukiko ko yagiriwe nabi ntibyamuhira
Twitter
WhatsApp
FbMessenger