AmakuruImyidagaduro

Jussie Smollett arashinjwa kubeshya ko yagabweho igitero

Umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa Filime , Jussie Smollett wamamaye nka Jamal Lyon muri filime y’uruhererekane ya Empire ari mu mazi abira kubera gukemangwaho gutekinika iby’igitoro yagabweho mu minsi yashize.

Ku wa 29 Mutarama hakwirakwijwe inkuru y’uko umukinnyi muri filime y’uruhererekane ya Empire, Jussie Smollett, yarokotse igitero cy’abagizi ba nabi bamukubise bakamumenaho uburozi butamenyekanye kugeza n’ubu.

Jussie Smollett w’imyaka 36 yavugaga ko byamubayeho ari kugenda n’amaguru m mujyi wa Chicago. Icyo gihe igitangazamakuru  cya CNN cyanditse ko Smollett yakubiswe n’abagabo babiri bavugiraga hejuru amagambo agaragaza urwango bafitiye abirabura n’ababana bahuje ibitsina

Ibitangazamakuru bitandukanye bikomeje gutangaza amakuru avuga ko ibi byose Jussie Smollett avuga ko byabaye ashobora kuba yarabipanze , atari abagizi ba nabi nk’uko byari byatangajwe mbere ndetse ko Smollett yari yishyuye abasore babiri b’abavandimwe bo muri Nigeria ngo bakore iki gikorwa benshi bavuga ko kigayitse cyane.

Umuvugizi wa Polisi , Anthony Guglielmi, yanditse kuri Twitter ko Jussie Smollett akurikiranyweho ‘imyitwarire igayitse no guhimba raporo ya Polisi’.

CBS Chicago yabonye amashusho agaragaza abavandimwe babiri bagura ibikoresho bitandukanye birimo mask, n’ibindi bisa n’ibyari byambawe n’abantu bagabye igitero kuri uyu mukinnyi wa filime

Jussie Smollett ari mu mazi abira
Twitter
WhatsApp
FbMessenger