AmakuruImyidagaduro

Juno Kizigenza yashotoye Meddy amusebereza mu ruhame

Kugeza ubu muri muzika nyarwanda hari uguhangana gukomeye hagati y’abahanzi aho buri umwe wese asigaye akora indirimbo akifuza ko irebwa cyane n’abantu benshi mugihe gito kugira ngo akureho agahigo kari gafitwe na mugenzi we.

Kuri ubu Meddy niwe muhanzi w’umunyarwanda ufite indirimbo yarebwe n’abantu benshi cyane mugihe gito indirimbo yise “My Vow” yaje ikuraho akari gafitwe n’indirimbo yitwa “Away ” ya Ariel Wayz yakoranye na Juno Kizigenza yarebwe n’abantu barengah gato Miliyoni imwe mu byumweru bitatu mugihe Meddy we ibi yabikoze mu minsi ibiri gusa.

Ibi bikiba bisa nibitarakiriwe neza n’abantu bamwe na bamwe batemera ko ibi byaba mu muziki nyarwanda aho igihangano cy’umuhanzi nyarwanda cyarebwa n’abantu barengaho gato miliyoni imwe mu minsi ibiri gusa, batangira kuzana impamvu zuko Meddy yaba yakoze uburiganya akagura uyu mubare wabarebye igihangano cye (Views) nubwo nta gihamya batanga.

Ibi nanne byatumye umuhanzi umaze kwiyegurira umubare munini wabakunda ibihangano bye Juno Kizigenza agira icyo abivugaho, gusa amagambo yakoresheje ntiyavuzweho rumwe.

Juno kizigenza abinyujije kumbuga nkoranyambaga yavuze ko “Nta mwami uba ishyanga ndetse ko umwami watorotse atabaho”.

Aha abantu batandukanye babona ko Juno yashakaga kuvuga ko Meddy watorotse akajya imahanga abantu badakwiye kumwita umwami kuko we na Ariel bahari mu gihugu ku buryo aribo bakwiriye guhabwa ikamba rya muzika nyarwanda.

Meddy utari mu Rwanda nta cyubahiro akwiriye kuko ibyo ari gukorera i mahanga yakabaye yaraje kubikorera iwabo.

Juno Kizigenza uri mu bahanzi bagezweho bo mu kiragano gishya yavuze ibi nyuma y’aho Meddy asohoreye indirimbo ’My Vow’ yahimbiye umugore we baheruka kurushingana, indirimbo yakunzwe n’abantu benshi haba ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube na Instagram iranakunzwe ku mateleviziyo n’amaradiyo atandukanye. Icyakora hari abatayivugaho rumwe bayikekaho uburiganya bwaba bwarakoreshejwe kugira ngo igaragare nk’iyarebwe cyane.

Iyi ndirimbo ya Meddy My Vow, yagiye kuri YouTube tariki ya 22 Nyakanga 2021. Nyuma y’iminsi 5 imaze igiye ahagaragara imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 700 kuzamura.

Indirimbo “ Away” ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yagiye ku rubuga rwa Youtube taliki 18 Nyakanga 2021 imaze kurebwa n’abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 400 mu gihe kirengaho ukwezi imaze isohotse.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger