AmakuruImyidagaduro

Juno Kizigenza na Ariel Ways bagiranye ikiganiro kuri Telefone nyuma y’igihe kirekire ntawe uvugisha undi

Abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari mu bakunzwe muri iyi minsi bongeye kuvugana kuri Telefone nyuma y’igihe kirekire cyari gishize ntawe uvugisha undi.

Aba bahanzi bombi ubwo bigaragazaga cyane mu muziki Nyarwanda, bazamutse bagaragariza abantu ko hagati yabo harimo urukundo rudasanzwe ku buryo ntawashidikanyaga ko bombi bakundana.

Uretse mu byavugwaga, na video zitandukanye zakunze kujya ahagaragara baririmba indirimbo zitandukanye, babaga barikumwe bamwe bavuga ko hagati yabo ari ipata n’urugi cyangwa se impeta n’urutoki ku bashingiranywe.

Juno Kizigenza na Ariel Wayz uretse umubano wabo, banakoranye indirimbo bise “Away” yarebwe n’abarenga Miliyoni imwe mu gihe gito cyane akarushyo ku bahanzi wavuga ko batari bamaze igihe bazwi bikabije mu muziki Nyarwanda.

Aba bombi bongeye kuvugana nyuma y’uko Juno Kizigenza yari mu kiganiro n’umunyamakuru maze akamubaza niba yakwemera kongera kuvugana na Ariel Wayz undi nawe amusubiza ko nta kibazo cyaba kibirimo.

Ariel Wayz na we ubwo bajuhamagaraga, yakiranye urugwiro telefone, maze nawe yemeza ko ntakibazo kirimo cyo kuba yakongera kuvugana na Juno Kizigenza nk’ibisanzwe.

Inkuru zabanje

Hadutse uguterana amagambo hagati ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza basangiraga akabisi n’agahiye

Ariel Wayz utarigucana uwaka na Juno Kizigenza yamaze gushyira hanze ubutumwa bwabo bw’ibanga(Ihere ijisho)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger