AmakuruPolitiki

Julian Assange washinze Wikileaks yatawe muri yombi

Julian Assange, umwe mu bashinze urubuga rwo kuri interineti rwa Wikileaks, yatawe muri yombi avanywe muri ambasade ya Ecuador iri i Londres mu murwa mukuru w’Ubwongereza.

Polisi yo mu Mujyi wa Londres yatangaje ko Assange yatawe muri yombi nyuma y’uko yanze kwitaba urukiko, icyo gihe inshuti ze zavugaga ko afite ubwoba ko aramutse avuye mu buhungiro ashobora gutabwa muri yombi akoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Polisi y’Ubwongereza yatangaje ko yamutaye muri yombi nyuma yaho ananiriwe kwishyikiriza urukiko. Yavuze ko yahamagajwe n’abategetsi b’ambasade ya Ecuador, nyuma yaho iki gihugu kimwamburiye ubuhungiro.

Assange w’imyaka 47 y’amavuko, yari amaze imyaka irindwi muri iyi ambasade ya Ecuador aho yahungiye yanga ko yoherezwa iwabo muri Suède aho yashinjwaga ibirego byo gusambanya ku ngufu, ibirego ubu byavanyweho.

Polisi y’Ubwongereza yatangaje ko Bwana Assange ubu ari mu maboko yayo, akazashyikirizwa urukiko rwa Westminster mu minsi ya vuba .

Julian Assange na WikiLeaks bakurikiranyweho kumena amabanga arebana n’ububanyi n’ibikorwa by’igisirikare cya Amerika. Uru rubuga rwamenyekanye cyane mu 2010 ubwo rwashyiraga hanze amashusho agaragaza ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirasa abaturage muri Afganistan.

Atawe muri yombi hashize umunsi umwe urubuga rwa Wikileaks rutangaje ko rwavumbuye igikorwa gikomeye cy’ubutasi rwavuze ko bukorerwa kuri Bwana Assange muri ambasade ya Ecuador.

Assange yagiye yemeza kenshi ko ibyaha yashinjwe byose ari ibyo kumuhimbira kugira ngo urubuga rwe rudakomeza gushyira ku karubanda amakuru atari meza ku bategetsi n’ubutegetsi bunyuranye ku isi.

Julian Assange asohorwa muri ambasade ya Ecuador
Julian Assange

Twitter
WhatsApp
FbMessenger