AmakuruImyidagaduro

Jules Sentore yakiriye Ingangare zaje kumufasha mu gitaramo ari kwitegura

Lionel Sentore mubyara wa Jules Sentore na Uwizihiwe Charles bagize itsinda Ingangare rikorera umuziki gakondo mu Bubiligi, basesekaye mu Rwanda aho baje mu gitaramo cyiswe ‘Inganzo Yaratabaye’ cyateguwe na Jules Sentore.

Bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe  mu gitondo ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena, mu babakiriye harimo na Jules Sentore uzaba ari umuhanzi w’imena muri iki gitaramo.

Lionel Sentore yabwiye itangazamakuru ko yari amaze imyaka ine n’imisago ataragera mu Rwanda, ko icyo yari akumbuye cyane ari impumeko y’igihugu cyamubyaye.

Uwizihiwe we avuga ko umwaka ushize yari ahari ariko yari ahaje hashize imyaka irindwi atahakandagira, akaba yashimishijwe no kugaruka ku ivuko.

Uyu musore yakomeje avuga ko kuba baratumiwe na Jules Sentore mu gitaramo nk’iki, ari ikintu gikomeye kandi kivuze byinshi ku muziki wabo, baboneyeho umwanya wo kumushimira ndetse banahiga gukora ibitangaza muri iki gitaramo.

Itsinda ‘Ingangare’ ryashinzwe mu 2017. Bombi batojwe na Sentore Athanase, uyu Sentore Athanase ni  umubyeyi wa Masamba Intore akaba Sekuru w’umuhanzi Jules Sentore na Lionel Sentore.

Bamaze gukora indirimbo nyinshi zo mu njyana gakondo zirimo ‘Bya bihe’, ‘Kamananga’ bafatanyije na Ngarukiye Daniel, ‘Imena’ bahuriyemo na Kayirebwa Cecile, iyo bahimbiye Rayon Sports n’izindi.

Iki gitaramo cyiswe ‘Inganzo Yaratabaye’ kizaba ku wa 5 Nyakanga 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali. Kwinjira ni 10 000 Frw ahasanzwe, 30 000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 200 000 Frw ku bantu 8 bashaka kuzicara hamwe.

Jules Sentore muri iki gitaramo azahuriramo n’abandi bakomeye barimo Masamba Intore, Ibihame Cultural Troup, Gakondo Group ndetse na Ingangare bamaze kuba ubukombe mu Bubiligi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger