AmakuruImikino

Julen Lopetegui watozaga Real Madrid yamaze gusezererwa

Julen Lopetegui wari umutoza wa Real Madrid yamaze kwerekwa umuryango umusohora muri iyi kipe kubera umusaruro muke ukomeje kujyana iyi kipe habi mu marushanwa atandukanye yo ku mugabane w’iburayi.

Ibi bibaye mu gihe byari byitezwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi bafana Real Madrid, kuko imaze igihe idaha ibyishimo abakunzi bayo, Julen Lopetegui wirukanywe yasimbuwe by’agateganyo na Santiago Solari wari umutoza wa Real Madrid B.

Byinshi mu byasembuye ubuyobozi bwa Real Madrid bigatuma hafatwa icyemezo cyo kwirukana uyu mutoza, byakomotse ku mukino wabaye ku Cyumweru taliki ya 28 Ukwakira 2018,ubwo iyi Kipe yahuraga na Mukeba wayo FC Barcelona bikarangira inyagiwe ibitego 5-1.

Nyuma y’uyu mukino, ubuyobozi bwa Real Madrid bwaraye busezereye uwari umutoza mukuru wayo  Julen Lopetegui wari wahawe akazi habura iminsi mike ngo igikombe cy’isi gitangire.

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwifuzaga umutoza Antonio Conte ngo aze gusimbura Lopetegui,ariko bagowe n’uko uyu mutoza yasabye amasezerano y’imyaka 2 n’igice, ndetse akizanira abamwungirije 5 aho ufite amahirwe ari umutoza Roberto Martinez utoza Ububiligi.

Real Madrid igiye kureka Santiago Solari atoze ikipe kugeza ku kiruhuko cy’imikino mpuzamahanga iteganyijwe mu kwezi gutaha aho bishoboka ko yanahabwa amahirwe yo kuyitoza burundu mu gihe yaba abyitwayemo neza agahindura ibitagenda neza muri iyi kipe.

Julen Lopetegui w’imyaka 52, yahawe akazi ko gutoza Real Madrid ku italiki ya 12 Kamena 2018,yirukanwe amaze gukina imikino 12 aho yatsinzemo imikino 6 gusa indi akayitakaza ndetse byanagaragaraga ko umubare w’ibitego Real yinjizaga byagabanutse ku buryo bugaragara.

Mu mikino 7 Real Madrid yaherukaga gukina,yatsinzemo 5 irimo n’uwo ku Cyumweru yihanangirijwe bikomeye na FC Barcelona iyinyagira ibitego 5-1, byatumye ifata umwanya wa Cyenda muri  La Liga.

Julen watozaga Real Madrid yirukanwe
Santiago Solari niwe wagizwe umutoza w’Agateganyo
Nyuma yo kunyagirwa na Barcelona nibwo uyu mutoza yahise yirukanwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger