AmakuruImikino

Julen Lopetegui wari umaze igihe yirukanwe na Real Madrid yongeye kubona akazi

Julen Lopetegui wahoze atoza ikipe y’igihugu ya Espagne mbere yo kujya muri Real Madrid, yamaze kugirwa umutoza wa Sevilla FC y’iwabo muri Espagne asimbuye Joaquin Caparros wamaze gutandukana n’iyi kipe.

Ikipe ya Sevilla yemeje aya makuru mu kanya kashize ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

https://twitter.com/SevillaFC_ENG/status/1135834721345265665

Uyu mutoza yasinyanye na Sevilla amasezerano y’imyaka itatu yo kuyitoza.

Julen Lopetegui yaherukaga gutoza ikipe iyo ari yo yose atoza Real Madrid, mbere yo kwirukanwa na yo mu Ukwakira kwa 2018 agasimbuzwa Santiago Solari na we waje kwirukanwa agasimbuzwa Zinedine Zidane.

Lopetegui yumvikanye na Real Madrid kuyitoza muri Kamena 2018 ubwo yari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Espagne yari mu Burusiya mu mikino y’igikombe cy’isi, bituma ihita [Espagne] ifata umwanzuro wo kumusezerera habura amasaha make ngo ikine umukino wa mbere w’itsinda wari kuyihuza na Portugal.

Umutoza Lopetegui yagizwe umutoza wa Sevilla ari we uhabwa amahirwe yo kwegukana uyu mwanya. Cyakora cyo byari byitezwe ko Umufaransa Rudi Garcia wamaze gutandukana na Olympique de Marseille na we ashobora guhabwa aka kazi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger