AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Joseph Kabila yahawe umwanya ukomeye muri Congo

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila, yahawe umwanya uhoraho muri Sena nyuma y’uko urugaga rwe ari rwo rwagize ubwiganze busesuye mu matora y’abagize Sena bituma Kabila aboneraho amahirwe yo guhabwa uyu mwanya.

Amatora yabaye ku wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2019. Ubu bwiganze muri sena bw’urugaga rw’uwo Perezida Félix Tshisekedi yasimbuye, burushijeho kubangamira ubushobozi bwe bwo gutegeka mu bwigenge.

Itangazo ryasohowe na Néhémie Mwilanya, umuhuzabikorwa wo ku rwego rw’igihugu w’urugaga Front Commun pour le Congo (FCC) rwa Bwana Kabila, rivuga ko rwatsindiye imyanya irenga bibiri bya Gatatu by’imyanya 109 y’abagize Sena.

Bwana Mwilanya yagize ati: “Urugaga FCC, rwishimira iyi ntsinzi ikomeye, rwemeje ubwiganze nk’imbaraga za politiki za mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo”.

Jean-Baudouin Mayo, umuyobozi mu rugaga CACH rwa  Tshisekedi, yemeje ko koko FCC yatsindiye ubwiganze busesuye muri sena ya Kongo.

Byiyongera ku basenateri 108 batowe, Kabila ahita ahabwa umwanya uhoraho muri Sena nk’uko biteganywa n’itegekonshinga ku wahoze ari perezida.

Sena iba ifite imbaraga nyinshi muri politiki ya Congo kandi nkuko biteganywa n’itegekonshinga, umukuru wa Sena ni we wa mbere wahita aba perezida mu gihe Perezida uriho yaba agize ikibazo kimubuza kuzuza inshingano ze cyangwa yeguye.

Abagize Inteko Nshingamategeko bahagarariye intara ni bo bonyine bemerewe gutora muri aya matora. Kandi aba biganjemo abo mu rugaga FCC.

Urukiko rw’itegekonshinga rufite igihe cy’iminsi umunani yo kwemeza ibyavuye muri aya matora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger