AmakuruImikino

Jose Mourinho yiteguye kurekura Paul Pogba akava muri Manchester United

Paul Labile  Pogba ari kurutonde rw’abakinnyi batagikenewe n’umutoza Jose Mourinho, akaba atifuza kuzakomezanya nabo  mu ikipe ya Manchester United umwaka utaha wa shampiyona y’Abongereza(Premier League).

Abakinnyi nka Paul Pogba, Anthony Martial, Daley Blind na  Darmian  Matteo  nibo bakinnyi umutoza  Jose Mourinho avuga ko  atagikeneye mu ikipe ya  Manchester United umwaka utaha bityo aba bakinnyi bikaba bivugwa ko bagiye kugurisha n’ikipe ya Manchester United igiotozwa na Jose Mourinho.

Ibi bije nyuma yaho umutoza Jose Mourinho atakigirira icyizere uyu mukinnyi waje i  Old Trafford aguzwe akayabo ka Miliyoni 89 z’amayero (89£) asigaye amwicaza ku ntebe y’abasimbura imikono ye ikaba mike cyane bigatuma umusaruro we yari yitezweho utagaragara nkuko abafana biyi kipe bakunze kubivuga.

Paul Labile Pogba yaje muri iyi kipe ya Manchester United ku nshuro ye yakabiri mu mwaka wa 2016 aho yari avuye mu ikipe ya Juventus aguzwe akayabo k’amayelo ibintu byatumye icyo gihe aza ku mwanya wa mbere w’abakinnyi baguzwe amafaranga menshi ku Isi.

Kuri ubu ikipe ya Real Madrid niyo iri kugarukwaho kenshi ko yifuza uyu mukinnyi utakigirirwa icyizere na Jose Mourinho. Jose Mourinho itarahiriwe na shampiyona  y’uyu mwaka nyuma yaho atwawe igikombe ku nshuro ya kabari  kandi yari yijeje abafana iki gikombe cya shampiyona. Kuri Jose Mourinho  ni ubwambere amaze imyaka ibiri mu ikipe imwe nta gikombe cya Shampiyona atwaye.

Jose Mourinho nyuma yo kubura igikombe cya shampiyona cyatwawe na Manchester City arashaka gukora impinduka binyuze mu kugurisha bamwe mu bakinnyi abona ko atagikeneye.

Paul Labile Pogba
Anthony Martial yifunzwa n’amakipe ya Juventus na Barcelona 
Darmian  Matteo nawe Mourinho ntakimukeneye
Daley Blind nawe ari mu bakinnyi Jose Mourinho atagikeneye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger