AmakuruImikino

Jose Mourinho yakiriwe nka Yezu I Yerusalemu ubwo yari ageze I Roma [AMAFOTO]

Hashize iminsi mike Jose Mourinho agizwe umutoza wa AC Roma ariko ku munsi w’ejo nibwo yageze muri uyu mujyi kwerekanwa nk’umutoza w’iyi kipe aho yatwawe n’umuherwe nyirayo mu ndege ye yihariye.

Iyi ndege yakuye Mourinho mu mujyi wa Lisbon imujyana I Roma atwawe na nyiri ikipe witwa Dan Friedkin umwifuzaho kuzahura iyi kipe itagikomeye nka kera.

Mourinho yahageze mbere y’ikipe y’Ubwongereza irahakinira na Ukraine mu mukino wa ¼ cya Euro 2020.

Uyu mugabo watozaga Tottenham mu mwaka w’imikino ushize bikarangira imwirukanye,aratangira akazi uyu munsi ariyo mpamvu atareba umukino wa biriya bihugu byombi.

Uyu mugabo w’imyaka 58 benshi bavuga ko ibihe bye byiza byarangiye,yirukanwe na Tottenham muri Mata uyu mwaka habura iminsi mike ngo habe umukino wa nyuma wa Carabao,iyi kipe yatsinzwemo na City igitego 1-0.

Iyi kipe ya AC Roma yashyize hanze amashusho Mourinho ari kuvuga ati “Bafana ba AC Roma,ndi gupakira ibikapu byanjye.Tubonane vuba.

Mourinho yakiriwe n’abafana benshi ku kibuga cy’indege ubwo yari ageze i Roma gutangira akazi.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger