AmakuruImikino

José Mourinho wagarutse muri Premier League yavuze kuri Manchester United yahoze atoza

Umunya-Portugal José Mário dos Santos Mourinho Félix watoje amakipe nka Porto, Chelsea, Real, Inter na Manchester United wari umaze igihe mu bushomeri yamaze kugaruka mu kazi muri Premier League aho azajya akora nk’umusesenguzi w’imikino kuri Sky Sport.

Nyuma yo kwirukanwa muri Manchester United azize umusaruro mubi no kutumvikana n’abakinnyi b’iyi kipe, José  Mourinho nta kazi ko gutoza yari yabona ahubwo ak’ubusesenguzi yahawe kuri Sky Sports yagatangiriye ku mukino wahuje amakipe abiri yatoje aho Manchester United yari yakiriye Chelsea FC.

Uyu mukino warangiye Manchester United itsinze Chelsea ibitego 4-0 byatsinzwe na Marcus Rashford ku munota wa 18 kuri penariti n’uwa 68, Anthony Martial ku munota wa 65 na Daniel James ku munota wa 81

Avuga kuri uyu mukino , Mourinho yavuze ko Manchester United ari ikipe nziza , avuga ko abakinnyi b’iyi kipe bagomba gutwara ibikombe bahereye kuri Europa League ndetse bakiyumvamo ko bagomba gutwara igikombe cya shampiyona kuko nibatabyiyumvamo ntacyo bazageraho.

Ku bijyanye n’akazi gashya yahawe kuri Sky Sports yerekana imikino yose ya shampiyona yo mu Bwongereza, yavuze ko yishimye cyane kuba umusesenguzi kuri iyi televiziyo mu gihe atarabona akazi k’umwuga we ko gutoza.

Yagize ati “Sky Sports ni indorerwamo ya Premier League, ni iby’agaciro kuba ngiye kuba umwe mu bakozi baho.  Premier League ni uburyohe ku buryo ntashobora kuyikuraho amaso.”

Mourinho wahoze ari umutoza wa Manchester United, yavuze ikipe abona aha amahirwe, avuga ko Manchester City ayiha amahirwe kabone n’ubwo ikipe ibanzamo itagitwara abasimbura bayo bagitwara.

Mourinho abona amakipe ashobora kuza muri ane ya mbere ari: Manchester City, Tottenham, Liverpool na Manchester City B (abasimbura bo muri Manchester City). Ubwo yatangaza ibi ikipe zose yahoze atoza nta n’imwe yigeze aha amahirwe, haba Chelsea cyangwa Manchester United.

Yagize ati “Ni ikipe enye mpa amahirwe yo kwegukana igikombe, ari zo: Man City, Tottenham, Liverpool ndetse na Man City B.Ubwo narebaga abasimbura ba Man City umunsi w’ejo hari amashusho nahise mbona.  N’ubwo hari abakinnyi benshi batakinnye ariko baramutse bakinnye baha akazi andi makipe. N’ubwo uyu munsi hari ikipe yakinnye neza ndetse ikabona insinzi itangaje (Manchester United), ntabwo mbyizera ko izakomeza kuba yakwitwara neza mu minsi iri imbere ku buryo yakwegukana iki gikombe”.

Mourinho azajya akorana n’ibindi bihangange nka Gary Neville, Jamie Carragher, Graeme Souness na Jamie Redknapp kuri Sky Sports mu kuvuga ku mikino ya premier league, mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger