AmakuruImikino

Jose Mourinho ashobora kudatoza umukino Manchester United izasuramo Chelsea

Jose Mourinho, umutoza w’ikipe ya Manchester United ashobora kudatoza umukino wa shhampiyona y’Abongereza Manchester United izasuramo Chelsea, nyuma yo gufatirwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza.

Manchester United igomba gusura Chelsea i Stamform Bridge ku wa gatandatu w’iki cyumweru, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’Abongereza.

Amakuru avuga ko Mourinho ashobora kudatoza uyu mukino nyuma y’ibihano bitaramenyekana yafatiwe na FA.

Uyu mugabo yahanwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza, nyuma y’ibimenyetso yakoreye imbere ya camera bishobora kuba ari ibitutsi ubwo Manchester United yamaraga gutsinda 3-2 New Castle, mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona wabreye i Old Trafford.

Hari amakuru avuga ko iyo New Castle iza kuryama ku bitego 2-0 yari yatsinze Manchester United mu gice cya mbere byari gushyira Mourinho mu kaga ko guhita yirukanwa burundu.

Abahanga mu isesengurandimi yagize ati”fodas filhos de puta”. Aya magambo uyashyize mu cyongereza aragira ati”Fuck Off sons of Bitch.” Mu kinyarwanda aya magambo asobanura cya gitutsi abantu b’uburere buke bakunze gutuka bagenzi babo.

The Mirror yanditse ko aya magambo Mourinho yavugiye imbere ya Camera ari yo yatumye FA imuhana, nyuma yo gusanga arimo ugutukana no kubahuka. Nk’uko bigaragara mu itangazo FA yasohowe, Mourinho yemerewe kujuririra ibihano yafatiwe bitarenze ku wa gatanu w’iki cyumweru, buracya ikipe ye irakina na Chelsea.

Ibimenyetso Mourinho yakoze nyuma y’umukino wa New Castle.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger