AmakuruImyidagaduro

Jose Chameleone yiyunze kuri Bobi Wine mubagambiriye guhirika Perezida Museveni

Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone yemeje ko yihuje n’itsinda rigamije impinduka muri Uganda, People Power iyobowe na Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine.

Kuri  wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019, urubyiruko ruhuriye mu ishyaka Democratic Party rwahuriye muri Kakindu stadium muri Jinja District ari naho Chameleone yavugiye ko ari umunyamuryango waPeople Power.

Mu minsi yashize  Jose Chameleone aherutse gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala agasimbura Erias Lukwago.

Mu ijambo rye, Chameleone yashimangiye ko abarwanya ubutegetsi bose bakeneye kwibumbira hamwe kugira ngo bizaborohere kugera ku ntsinzi.Yahise anahakana amakuru yavugaga ko ari umurwanashyaka wa NRM[National Resistance Movement], ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi.

“Murabona ntacyeye? Ntabwo tuzatsinda nitutishyira hamwe.” “Ndi muri opozisiyo, murekere kunyohereza muri NRM. Ntabwo ntandukanye namwe. Ni njye muntu wari usigaye ntarabiyungaho. Ndagushimira cyane Kyagulanyi kuba warigaragaje. Iki ni igihe cy’urubyiruko.”

“Mubwire Lukwago ko agomba kumpa imfunguzo. Bamwe bakekaga ko nabivuze ntakomeje, narize, ntabwo ndi mu mikino, ndakomeje cyane.”

Bobi Wine yahaye ikaze Chameleone, avuga ko yishimiye kumubona mu itsinda ry’abagiye kugera ku ntsinzi vuba aha.

Chameleone yahise avuga ko Meya Lukwago abishatse yaba yitegura kumuha imfunguzo z’ibiro by’Umujyi wa Kampala

Yahawe isuka nk’ikimenyetso cya Democratic Party ndetse yari yambaye imyenda y’abahuriye muri People Power.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger