AmakuruAmakuru ashushye

Jose Chameleone yavuze icyo akundira u Rwanda Uganda idafite

Umuhanzi Dr Joseph Mayanja Chameleone umaranye iminsi n’abarumuna be Pallaso na Weasel mu Rwanda, yavuze akunda cyane u Rwanda kubera ko rurusha Uganda Demokarasi.

Ibi Chameleone yabitangarije i Musanze ubwo yari yagiyeyo gutaramira abari bitabiriye igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Dj pius yise ‘Iwacu’.

Iki gitaramo cyaranzwe ahanini no kutumvikana hagati y’abahanzi , abafana ndetse n’inzego z’umutekano zabakumiraga ngo batajya mu kibuga ahari hubatse urubyiniro ngo batangiza ubwatsi bw’ikibuga cya Stade Ubworoherane yabereyemo iki gitaramo.

Jose Chameleone n’abandi bahanzi batandukanye basabaga Polisi ko yareka abaturage bakabegera dore ko urubyiniro rwari ruri mu kibuga abantu bitaruye urubyiniro arikio Polisi ibabera ibamba, Chameleone ni we weruye asaba abapolisi ko bareka abaturage ngo babegere ariko biba iby’ubusa.

Asaba ibi, niho yakomoje ku cyo akundira u Rwanda, yavuze ko akunda u Rwanda kubera ko mu Rwanda haba Demokarasi kurusha iwabo muri Uganda.

Uyu muhanzi wageragezaga kuvuga ikinyarwanda , yagize ati:” Njyewe Chameleone, nzi ikinyarwanda buhoro buhoro, bantu banjye turabakunda cyane, impamvu dukunda u Rwanda ni uko ari igihugu kirusha Demokarasi Uganda. Buri wese na Polisi dukundane! Nyakubahwa Perezida Paul Kagame arabizi ko turi muri Uganda, arabizi ko dufite abagande hano mu Rwanda na hano i Musanze.”

Kubera ko Polisi yabuzaga abantu kwegera urubyiniro ndetse bagacishamo n’akanyafu ku babaga begereye urubyiniro, Chameleone yahise yibutsa Polisi ko akazi kabo ari ukureka abaturage bakaryoherwa n’igitaramo, abaturage bagakunda abahanzi ndetse anavuga ko ababajwe bikomeye n’uburyo Polisi iri gufatamo abaturage.

Yagize ati:”Polisi,  mureke abantu baze hano bataramane natwe, ntabwo nakunze uburyo abapolisi bari gufata abantu, ntabwo nabikunze , ntabwo nabikunze, twavuye muri Uganda tuza i Musanze ngo tubaririmbire, turabakunda, buri muntu wese naze hano, u Rwanda ni igihugu cyiza, na Perezida kagame azi ko turi hano, nkunda Perezida Kagame nkunda u Rwanda ariko ndasaba polisi ngo ireke abantu baze hano twishimane, ntabwo ndi umunyapolitiki ndi umunyamuziki. Mureke abantu baze hano (Begere aho urubyiniro rwari ruri).”

Izi ntonganya ndetse wanabonaga ko ari impaka za ngo turwane zatumye Chameleone avuga amagambo akomeye nk’aya ahubwo zanatumye murumuna we Pallaso ababazwa bikomeye naka kavuyo kubera ko banakupaga umuriro, zakuruwe n’uko Polisi y’u Rwanda yari yanze ko abafana begera urubyiniro ngo bishimire igitaramo aha bakaba barasabwaga gufanira nko muri metero ijana zatandukanyaga urubyiniro n’aho abaturage bari bari.

Icyakora ntibyabujije Chameleone gushimira abanya-Musanze bamweretse urukundo rwo ku rwego rwo hejuru.

Dj Pius wari uri kumurika Album ye ya mbere yari yaherekejwe n’abahanzi bagenzi be barimo; Urban Boys, Dream Boys, Jody Phibi, Davis D, Charly na Nina, Jose Chameleone, Jack B, Palasso, Weasel na Big Fizzo. Aba bahanzi bageze mu mujyi wa Musanze mu masaha y’umugoroba bahise bazengurutswa uyu mujyi berekwa abafana ko bageze mu mujyi aho bari bagiye gukorera iki gitaramo.

Dr Jose Chameleone yababajwe nuko abapolisi banze ko abafana bamwegera

Murumuna we Pallaso yababajwe bikomye nuko umuriro wamuburiyeho….aha yari yiyicariye yabuze icyo gukora
Chameleone yavuze ko u Rwanda barukundira Demokarasi rufite itaba muri Uganda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger