AmakuruPolitiki

Jose Chameleone yashinje NRM gukoresha abantu ikabajugunya

Umuhanzi Jose Chameleone umaze kubaka izina riomeye mu muziki hano mur Afurika y’Uburasira zuba, yavuze ko ishyaka NRM riri kubutegetsi muri Uganda, rikoresha abantu bamara kugira aho barigeza rikabajugunya.

Uyu muhanzi yavuze ko iri shyaka riyobowe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni, akenshi rikoresha abantu mu nyungu zaryo bwite, ntiryite no kunyungi z’abarikorera bityo bikaba ari imbogamizi zikomeye kubanyamuryango baryo.

Chameleone wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Valu Valu, Mateeka n’izindi nyinshi, yavuze ibi mu gihe, ubu nawe ari mu Banya-Uganda batandukanye bari mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni.

Ibi yabigarutseho ubwo yasobanuraga impamvu yatumye yiyomora ku ishyaka rya NRM akajya mu rya DP, avuga ko yahisemo kuyivamo kubera itererana abantu bayo, bityo nawe akaba atifuza kumera nk’uko byagendekeye Kitaata.

Yagize ati: “NRM ikoresha abanti yarangiza ikabajugunya. Ibyo rero nabonye ntabishobora mpitamo kuyivamo. Ibyo nariye nariye ibyo kandi byari bihagije”.

Mu myaka yashize, ishaka rya NRM ryakunze gushinjwa gukoresha abantu batandukanye mu nyungu za ryo bwite.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo umuhanzi Jose Chameleone yeruye avuga ko yinjiye muri politike ya Uganda, yemeza ko nawe aziyamamaza mu matora ateganywa kuba muri Uganda mu mwaka wa 2021.

Yavuze ko ateganya gushyira Candidatire ku mwanya w’umuyobozi w’Umujyi wa Kampla. Abantu batandukanye harimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni bdetse n’abakunzi b’umuziki we, bishimiye icyifuzo cye ndeyse benshi batangira gutambutsa ubutumwa bw’uko bazamushyigikira.

Si Chameleone gusa wahisemo kwinjira muri politike ya Uganda, anyuze mu ishyaka ritavuga rumwe na NRM, dore ko n’undi munyamuziki mugenzi we Bobi Wine ubarizwa mu ishyaka yise Peopl Power,yamaze gusinya ko azahatana na Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger