AmakuruImyidagaduro

Jose Chameleone yagurishije inzu yari yaraguriye umugore we (Amafoto)

Umuhanzi Jose Chameleone ufite izizna rikomeye muri Uganda no muri Afurika y’Uburasirazuba, yatangiye kugurisha imwe mu mitungo ye.

Ku ikubitro uyu muhanzi ubusanzwe witwa Joseph Mayanja alias Doctor Jose Chameleone, yagurishije yari yaraguriye umugore we ‘Daniella Villas’, iherereye ahitwa Bweyogerere, mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.

Amakuru avauga ko uyu muhanzi yagurishije iyi nzu miliyoni z’amashilingi ya Uganda 800, zingana na miliyoni zirenga 202 z’amafaranga y’u Rwanda.

Jose Chameleone ngo yafashe icyemezo cyo kugurisha iyi nzu yubatswe mu buryo bwa’agatangaza, mu rwego rwo kwiyamba kugira ngo arangize umwenda w’inzu aherutse kugura muri Leta zuzne ubumwe za Amerika, ari naho umurwango we usigaye uba muri iyi minsi.

Iyi nzu Chameleone yagurishije, yari yarayiguriye umugore we Daniella Atim mu mwaka wa 2012. Yavuze ko yahisemo kuyitanga kubera y’uko itarigikoreshwa n’umuryango we bitewe n’uko wamaze kwimuka.

Inzu Chameleone yagurishije akayabo ka Miliyoni 800shs

Twitter
WhatsApp
FbMessenger