AmakuruUmuziki

Jose Chameleone, Weasel, Pallaso na Big Fizzo bagiye kuza gutaramira mu Rwanda

Jose Chameleone, Weasel, Pallaso na Big Fizzo bagiye kuza gutaramira mu Rwanda ku butumire bwa Dj Pius uri gutegura ibitaramo bibiri byo kumurika Album ye ya mbere kuva yatangira umuziki.

Iyi ni Album yise “Iwacu”, ibi bitaramo bizabera mu mujyi wa Kigali tariki ya 3 Kanama 2018 n’ i Musanze tariki ya 4 kanama 2018, Ibitaramo byose bigamije kumurika Album nshya ya DJ Pius wamenyekaniye mu itsinda rya Two4Real risa naho ritakibaho nyuma yuko Dj Pius afatiye umwanzuro wo gukora muzika ari wenyine.

Ibi bitaramo bigiye guhuza Dj Pius, Jose Chameleone, Weasel, Pallaso na Big Fizzo byateguwe ku bufatanye na Kiwundo Entertainement isa niyaje ari inzu itunganya umuziki ariko ikaba itari yatangira gukora ku mugaragaro kuko nta bahanzi yari yatangaza ko bafitanye amasezerano, gusa ariko nanone Dj Pius avuga ko nubwo aribo basa nabazaba bayoboye ibi bitaramo, nta masezerano yihariye bafitanye ngo ni uko bemeye kumufasha gusa.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger