AmakuruImyidagaduro

Jose Chameleone agiye guhabwa igihembo na Perezida Magufuli

Umuhanzi ukomoka muri Uganda  Dr Jose Chameleone agiye gushikirizwa igihembo na Perezida John Pombe Maguful wa Tanzania mu iserukiramuco ryiswe “Urithi Festival” rizaba taliki ya 01 Nzeri 2018 muri Tanzania.

Iki gihembo Jose Chameleone agiye kugihabwa na Perezida Magufuli mu rwego rwo kumushimira nk’umuhanzi  wamamaza ururimi rw’igiswayile mu bihangano bye akora. Jose Chameleone biteganyijwe ko azanaririmba  muri uwo muhango mbere y’uko ahabwa iki gihembo cy’ishimwe.

Biteganyijwe ko Chameleone azagera muri Tanzania  mu mujyi wa Dar Es Salaam ku wa 31 Kanama 2018 bugacya ahita yerekeza mu mujyi wa Dodoma muri uwo muhango azahemberwamo.

Dr Jose Chameleone yagiye aririmba indirimbo nyinshi ziri mu giswayile nka ,“Badilisha” ,“Wale Wale”, “Mama Mia”, , “Valu Valu”, “Songea”, n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake kugeza nanubu aho aziririmbye ubona ko abantu basubiye muri ibyo bihe bya kera akizisohora.

Dr Jose Chameleone ugiye guhabwa igihembo cy’ishimwe kubera kwamamaza ururimi rw’ igiswayile
Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli
Twitter
WhatsApp
FbMessenger