AmakuruImyidagaduro

Jose Chameleon yatangaje uburyo yifuza kuzashyingurwamo umunsi yapfuye

Jose Chameleon  wiyise Doctor mu muziki muri Afrika y’Uburasirazuba no hirya no hino muri Afurika muri rusange, yasabye ko niyitaba Imana yazashyingurwa mu isanduku y’ikirahure.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Uganda yitwa NBS TV. Muri iki kiganiro yagaragaje ko abantu bakwiye kujya bashimira abantu bakiriho, atanga urugero kuri Radio wakoze amateka ariko abantu bakibuka ko yari umunyabigwi ari uko yitabye Imana.

Joseph Mayanjais yatangaje abantu avugauko yifuza gushyingurwa kugira ngo aruhukire mu mahoro nk’uko bakunzekubyifuriza uwitabye Imana wese. Aha yasabye ko bazamushyingura mu isanduka y’ikirahure kugira ngo abantu boze bazabashe kubona umurambo we bitagoranye.

Uyu muhanzi yashimangiye ko yavuganye n’Umujyanama we akamusaba kuzategura igitaramo gikomeye mu kumuherekeza bwa nyuma kandi ahamya ko kuzavamo amafaranga menshi kuko hari abantu uruhuri bazaturuka mu bihungu byinshi nka Angola, Zimbabwe, Malawi n’ahandi”.

Uyu mugabo wavutse ku wa 30 mata 1979, aririmba indirimbo ziri muururimi rw’ikigande, icyongereza ndetse n’igiswahili, yavuze ko yifuzagushyingurwa mu isanduku y’ikirahure kugira ngo naramuka agiyegushyingurwa abantu bazabe bareba umubiri we.

Uyu mugabo kandi yakomeje gutangaza abantu batari bake avuga koabazaba barebwa n’ishyingurwa rye baza bakaganira ku mafarangaazakoreshwa mu kiriyo, barebere hamwe aho azava cyangwa ayabahe.

Uyu mugabo rero yanatangaje ko umureberera inyungu (manager) azi indirimbo izacurangwa ku kiriyo cye.  Jose Chameleone abaye umwe mu bantu bake bavuga uko bifuzagushyingurwa.  abantu bakaba batangiye gukeka ko atameze neza cyaneariko we avuga ko adatinya urupfu.

Chameleon yatanze ubutumwa bukomeye agira ati “Abantu bakwiye kwiga gushimira abantu bakiriho. Reka dufate urugero rwa Radio, abantu babonye ko yakoze ibidasanzwe ari uko yitabye Imana. Njye namushimira cyane kuko nari umufana we kandi namumurikiye isi. Ntabwo nshaka ko nzitaba Imana abantu bagatangira kumpa icyubahiro kandi batabikora ubu ngubu nkiriho.”

Jose Chameleone
Twitter
WhatsApp
FbMessenger