AmakuruImikino

Jonathan Rafael da Silva yamaze gutandukana na Rayon Sports

Umunya-Brazil Jonathan Rafael da Silva wakiniriga ikipe ya Rayon Sports, yamaze gutandukana na yo nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari afitanye na yo.

Jonathan Rafael da Silva wakiniye Rayon Sports umukino wa mbere ku wa 10 Ukuboza itsinndwa na APR FC ibitego 2-1, yakiniye Rayon Sports umukino wa nyuma ku munsi w’ejo ubwo yatsindaga AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’igikombe cy’amahoro. Raphael yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri cy’umukino asimbuye Manishimwe Djabel.

Jonathan Rafael da Silva waje muri Rayon Sports yitezweho gukora ibitangaza, ntabwo yahiriwe n’amezi atandatu yari amaze ayikinira. Ahanini byatewe no kubura umwanya wo kubanza mu kibuga kuko akenshi yakoreshwaga nk’umusimbura. Mu mikino yashoboye gukinira iyi kipe, yayitsindiye ibitego bibiri byonyine harimo icyo yatsindiye i Nyanza Rayon Sports ikina na AS Muhanga mu mukino wa gicuti, ndetse n’icyo yatsindiye i Nyamagabe Rayon Sports ikina n’Amagaju mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona.

Biteganyijwe ko uyu musore ahaguruka i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu yerekeza iwabo i Sao Paulo muri Brazil.

Amakuru avuga ko uyu musore hari amakipe yo mu kiciro cya gatatu muri Brazil amwifuza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger