AmakuruImikino

Jonathan McKinstry yishimiye kwakira myugariro Bayisenge Emery muri Bangladesh

Umutoza Jonathan McKinstry wahoze atoza Ikipe y’Igihugu Amavubi yishimiye cyane kwakira  Bayisenge Emery nk’umukinnyi mushya asinyishije mu ikipe ikipe ya SAIF Sporting Club yo muri Bangladesh asigaye atoza.

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi , Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe ya SAIF Sporting Club ibarizwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Bangladesh.

McKinstry abinyujije kurubuga rwa Twitter yavuze ko yiteze byinshi kuri Emery Bayisenge,  ndetse ko ubunararibonye bwa Bayisenge  buzaha igitinyiro ubwugarizi bwa SAIF Sporting Club.

“Nishimiye ko Bayisenge Emery abaye uwa mbere nsinyishije nk’umutoza mukuru wa SAIF Sporting Club. Intsinzi yubakirwa ku musingi ukomeye, kandi twizeye ko Emery azagira uruhare mu kuzana intsinzi muri SAIF Sporting Club.”

Emery yabonye iyi kipe nshya nyuma y’amezi atandatu yari amaze atandukanye na USM Alger yo muri Algeria yamusinyishije muri Kamena 2018, Emery Bayisenge muri iyi kipe nshya yashyize umukono ku masezerano azageza mu 2021.

Yatanzweho ibihumbi $26 asaga miliyoni 23 Frw, akazahembwa ibihumbi $10, asaga miliyoni 8 Frw. Bangladesh Football Premier League imyaka itandatu gusa ikinwa kuko yatangiye mu 2012, iyi kipe ya  SAIF Sporting Club imaze imyaka itatu gusa ibayeho kuko yashinzwe mu 2016.

Bayisenge ari mu bakinnyi bitwaye neza mu Amavubi yatojwe na McKinstry ndetse yamufashije kugera mu mikino ya ¼ mu ihuza abakinnyi bakina imbere muri za Shampiyona, CHAN, yabereye mu Rwanda mu 2016.

Emery Bayisenge muri iyi kipe nshya yashyize umukono ku masezerano azageza mu 2021.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger