Amakuru ashushyeImikino

Johnson Bagoole wakiniye APR FC, Rayon Sports na Atraco FC yitabye Imana

Johnson Bagoole wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports na Atlaco FC yitabye Imana nyuma y’ukwezi arwaye indwara ituma imitsi yo mu bwonko idakora neza.

Uyu mukinnyi waherukaga mu Rwanda muri 2014 ubwo yari muri Rayon Sports yitabye Imana kuri uyu wa kane tariki ya 21 kamena aguye mu bitaro byo mu mujyi wa Kampala byita Lira Regional Referral Hospital muri Uganda azize indwara ya Cryptococcal Meningitis ituma imitsi yo mu bwonko idakora neza.

Johnson Bagoole yatangiye umupira w’amaguru akinira mu mujyi wa Iganda muri Uganda mbere yo kujya muri Express FC. Yakiniye APR FC na Rayon Sports mu Rwanda cyo kimwe na Atraco FC mbere yo kugana muri Kenya aho yabaye mu ikipe ya Sofapaka SC agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akinira amakipe nka AS Vita Club na Bukavu Dawa mbere yo guhagarika umupira w’amaguru nk’umwuga.

Yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda

Uyu mukinnyi washoboraga gukina ari myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi cyangwa se wo ku ruhande, yakiniye amakipe atatu ya hano mu Rwanda ari yo Atraco FC, APR FC na Rayon Sports, yaciye kandi muri DR Congo akomereza no muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards.

Rayon Sports ibicishije kuri twitter yabo yatangaje ko ibabajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu wahoze ayikinira. Bakomeje bavuga ko nta magambo yasobanura uburyo babajwe n’urupfu rw’uwahoze ari umunyabigwi muri Rayon Sports.

*************Teradignews imwifurije kuruhukira mu mahoro. Imana imwakire mu bayo********************

Twitter
WhatsApp
FbMessenger