AmakuruImikino

Joe Habineza wagizwe umuyobozi muri Radiant yatangaje icyo ateganyiriza Rayon Sports

Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’umuco na Siporo hano mu Rwanda, yatangaje ko ashyigikiye Radiant General insurance isanzwe itera inkunga ikipe ya Rayon Sports, anatangaza ko afite gahunda yo gushyiraho irushanwa rihuriweho n’amakipe yose ya hano mu Rwanda kugira ngo Abanyarwanda bibone muri iyi sosiyete y’ubwishingizi.

Ni nyuma yo kugirwa umuyobozi wa Radiant Yacu Micro Insurance Company itanga ubwishingizi ku buzima. Iyi Radiant Yacu ni ishami rya Radiant General Insurance Ltd isanzwe iyoborwa na Marc Rugenera.

Uretse kuba Joe Habineza yarabaye Minisitiri wa Siporo n’umuco, yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Nigeria. Izi nshingano zo muri leta yazihawe avuye mu bigo by’abikorera, aho yakoze mu bigo bya Heineken Ltd na Bralirwa.

Nk’umuntu wabaye umuyobozi wa Miniscoc, Joe Habineza avuga ko yize gukunda amakipe yose. Avuga ko ibyo Radiant ikora byo gutera inkunga Rayon Sports abishyigikiye, gusa we akaba yifuza ko Abanyarwanda bose bibona muri Radiant yacu n’ubwo bitazakuraho ko abakozi ba kiriya kigo basanzwe bayifana bakomeza kuyifana.

Ati” Radiant General Insurance itera inkunga Rayon n’iriya modoka ni Radiant yayitanze iranayishingira,…Rayon Sports ni ikipe ikunzwe n’abaturage cyane. Icyo ngicyo ntabwo wakivanaho. Njyewe nk’umuntu wabaye Minisitiri wa Siporo, nize gukunda amakipe yose, nize gukunda abasportif bose.”

“Ibyo Radiant insurance ikora ndabishyigikiye, byo gushyigikira ikipe nka Rayon Sports urumva ni strategy yafashe. Njyewe rero nk’umuntu ureba Abanyarwanda bose kubera ko Radiant Micro Insurance izagera kuri buri muturage wese, kuri ziriya miliyoni 12 z’Abanyarwanda bose, bagomba kutwibonamo, tugomba gukorana na bo. Ntabwo bizabuza ko abakozi ba Radiant baba abafana ba Rayon Sports, ariko twebwe nka Radiant yacu tuzagera ku Banyarwanda bose, ahubwo twe icyo dutekereza turashaka ukuntu tuzashyiraho irushanwa rizajya rihuza amakipe yose yo mu Rwanda.”

Ambasaderi Joe yanavuze ko banateganya no kujya mu banyamuziki, byaba ngombwa n’abana bo mu muhanda bagakoreshwa amarushanwa.

Ati” N’ibi ubona byo mu bahanzi nabyo. Kubera ko twe ibyo dukora, Abanyarwanda bose ugomba kubibonamo…ariko ko nk’uko nakubwiye, nyewe ndashaka no kuzajya mfata n’abana bo mu muhanda nkabakoresha amarushanwa.”

Abajiwe niba yaba afana Rayon Sports, Joseph Habineza yavuze ko Rayon Sports yayifannye ku rwego rumwe n’andi makipe yose ya hano mu Rwanda.

Ati” Nta kipe ntafannye mu Rwanda, amakipe yose narayafannye. Bibaho kubera ko narayashinzwe. Nageze ku rwego mba ntakireba ngo ikipe yanjye ni iyi ngiyi. Sinkubeshya abantu bose barabizi Papan yari Umuyovu, ariko ba Oncle bamwe ari Abarayon. Urumva njye nafanaga iyatsinze cyangwa nkafana umupira.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger