AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Joe Biden araza kugira icyo avuga ku birego aregwa byo gufata ku ngufu

Joe Biden aragirana ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, byitezwe ko aragira icyo avuga mu byo ashinjwa byo gufata ku ngufu, biri no kumwangiriza isura mu matora y’umukuru w’igihugu.

Iki kiganiro kiraba ari icya mbere Biden avuzemo ku kibazo cy’ibyaha aregwa na Tara Reade wahoze ari senateri, uvuga ko yafashwe ku ngufu na Biden mu 1993 ubwo yakoraga mu biro bye.

Yabanje kwirinda kugira icyo abivugaho, ariko kubera igitutu byatumye yiyemeza kwiregura.

Reade yahungabanyije iyamamazwa rya Joe Biden, amushinja ko yamufatiye ku rukuta agakoresha intoki ze amukorera ibya mfurambi mu biro bye mu nyubako ya Capitol Hill. Basaza ba Reade ndetse n’abaturanyi be bavuze ko iki kibazo Reade yatangiye kukivuga mu myaka ya 1990.

Reade avuga ko yari yaranditse ikirego, ariko ntikigire icyo gikorwaho. Ibyinshi mu byabereye mu biro by Biden byakomeje kugirwa ibanga kugeza igihe Biden azavira muri politiki.

Muri iki gihe Biden yari acecetse yirinze kugira icyo abivugaho, hari abo bari bahanganye bagiye bamushyigikira barimo abasenateri. Kamala Harris na Amy Klobuchar na Stacey Abrams.

Muri Amerika cyane cyane ku Bademokarate bakunze gushinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu iyo bari kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu.

Perezida Donald Trump na we wagiye aregwa kenshi gufata ku ngufu, kuwa Kane yabwiye abanyamakuru ko Biden agomba kugira icyo atangaza ku birego bya Reade, ariko anavuga ko bigomba kuba atari ukuri. Ati “Ibijyanye n’ibirego by’ibihambano ndabizi.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger