AmakuruImikino

Jimmy Mulisa yasabye imbabazi kubyo aherutse gutangaza ku ikipe ya Kiyovu Sports na Kirehe FC

Jimmy Mulisa kuri ubu uri mu kazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, yasabye imbabazi abakunzi  ya Kiyovu Sports na Kirehe FC biturutse ku magambo yavuze ku bakinnyi bayo makipe.

Uyu mutoza nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu Amavubi na R.D.Congo, yabajijwe n’umunyamakuru wari waje aherekeje ikipe ya Congo  impamvu yakoresheje abakinnyi 5 bo muri APR FC niba ntasano bifitanye nuko yaba ari umutoza wungirije w’iyi kipe.

Jimmy Mulisa mugusubiza yavuze ko ibyo byaba atari ubunyamwuga yaba akoze nyuma yongeraho ko nta wakwirengagiza ko abakinnyi ba APR FC batari ku rwego rumwe n’urwa ba Kiyovu Sports na Kirehe FC.

Nyuma yo gutangaza ibi umunyamakuru wa Radio/TV10, Imfurayacu Jean Luc yahise ajya kurubuga rwa Facebook ashyiraho aya magambo ya Jimmy Mulisa ibintu byateje umwuka mubi mu bafana bayo makipe yavuzwe haruguru, Jimmy Mulisa yihutiye kwandika asaba imbabazi abakunzi b’aya makipe, avuga ko yakoze amakosa ndetse ayanayasabira imbabazi.

Yagize ati” Mfashe uyu mwanya nsaba imbabazi ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu sc,Kirehe FC n’abakunzi bayo muri rusange ku byo navuze..mu byukuri ntabwo nari mbigambiriye nabivuze nsubiza ikibazo nari mbajijwe abantu babifata uko ntari nshatse gusobanura mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima”

Jimmy Mulisa kuri ubu ni umutoza w’ ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger