AmakuruImikino

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza w’Amavubi U-23, ahamagara 30 bagomba kwitegura RDC

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, ryamaze kwemeza Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza wungirije muri APR FC nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 igomba gukina ijonjora ry’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri.

Amavubi agomba gucakirana na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 12 Ugushyingo mu mukino ubanza w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika uzabera kuri Stade Umuganda i Rubavu, mbere y’uko aya makipe yongera guhurira mu mukino wo kwishyura uzabera muri Congo Kinshasa.

Umutoza Jimmy Mulisa agomba kungirizwa na Djabil Mutarambirwa usanzwe ari umutoza wungirije muri Kiyovu Sports, Mugabo Alexis (umutoza w’abazamu), Hategekimana Corneille (umutoza w’imbaraga), Tuyishime Jean Claude ugomba kwita ku buzima bw’abakinnyi(umuganga), Ntarengwa Aimable(Team Manager) na Tuyisenge Eric(Ushinzwe ibikoresho.)

Akimara kugirwa umutoza w’iyi kipe, umutoza Jimmy Mulisa yahise ahamagara abakinnyi 30 bagomba gutangira umwiherero utegura uyu mukino.

Abakinnyi umutoza Jimmy Mulisa yahamagaye barimo abasanzwe bamenyerewe hano mu Rwanda nka Ange Mutsinzi wa Rayon Sports, Buregeya Prince wa APR FC, Nsabimana Aimable wakiniye APR FC, Kevin Muhire wa Rayon Sports, Nshuti Dominique Savio wa APR FC, Lague Byiringiro wa APR FC, Nshuti Innocent wakinnye muri APR FC ndetse n’abandi.

Iyi kipe kandi igaragaramo abakinnyi bari kumwe n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yakinnye ijonjora ry’igikombe cya Afurika kizabera muri Burkinafaso igasezererwa na Zambia.

                         30 Umutoza Jimmy Mulisa yahamagaye.

Mu gihe Amavubi yaba arokotse Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yahita acakirana na Les Lions de l’Atlas ya Maroc, yayisezerera na yo agahita abona itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri. Iki gikombe cya Afurika kandi ni cyo kizagena amakipe 4 azahagararira umugabane wa Afurika mu mikino Olympique izabera i Tokyo mu gihugu cy’Ubuyapani.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger