AmakuruImikino

Jimmy Gatete wahoze ari kizigenza mu ikipe y’igihugu Amavubi yasuye AS Kigali

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Jimmy Gatete, yasuye ikipe ya AS Kigali iri i Kinshasa aho yitabiriye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izahuriramo na Darling Club Motema Pembe.

Ni umukino uteganyijwe ku Cyumweru.

Amafoto yagiye hanze yerekana Gatete ufatwa nk’umukinnyi wahize abandi Amavubi yagize mu mateka yayo ari kumwe na bamwe mu bari baherekeje ikipe ya AS Kigali.

Aba barimo Kapiteni wayo n’uw’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, umutoza Eric Nshimiyimana, umutoza wungirije Djabil Mutarambirwa cyo kimwe na Jimmy Mulisa.

Gatete, Eric na Mulisa bibukirwa cyane ku kuba bari mu bari bagize ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yitabiriye igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia muri 2004, mu gihe Djabil, Haruna na Gatete bakinannye muri APR FC ndetse n’igihe gito mu kipe y’Igihugu.

AS Kigali yasuwe na Jimmy Gatete ifite akazi katoroshye i Kinshasa kuko isabwa kuhatsindira ku kinyuranyo kiri hejuru y’ibitego bibiri, nyuma yo gutsindirwa ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger