AmakuruImyidagaduro

Jidenna yakoreye igitaramo i Kigali ataha abantu batabishaka-AMAFOTO

Theodor Mobisson  wamamaye nka Jidenna  nk’umuraperi ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakuriwe ingofero mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yakoreye i Kigali imbere y’imbaga yari imunyotewe mu gihe cy’imyaka irenga icumi amaze mu muziki.

Uyu musore ni ubwa mbere yari ageze mu Rwanda, akihagera yabwiye itangazamakuru ko anejejwe no kuhagera ndetse ko anifuza guhura na Perezida Kagame bakaganira.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019 kitabirwa n’imbaga y’abiganjemo urubyiruko.

Jidenna ni we wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse n’itsinda rya Nep Djs rigezweho mu kuvangavanga umuziki.

Kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugera saa tanu zishyira saa sita abantu bari bakinjira muri iki gitaramo. 

Umubare w’abitabiriye wagiye uzamuka uko amasaha yicumaga. Bamwe baguze amatike mbere y’uko igitaramo kigera hari n’abandi baguze amatike ku munsi w’igitaramo n’ubwo batoroherwaga no kuyabona ndetse amwe yari yazamuriwe igiciro.

Imyambarire irangaza benshi yari yiganje muri iki gitaramo, mu masaha akuze y’igitaramo ibyuma bikonjesha ibyo kunywa byari byambaye ubusa.

Iki gitaramo kitabiriwe n’umubare munini w’abava muri Amerika no mu bindi bihugu bazi neza indirimbo z’uyu muhanzi yahereyeho mbere y’uko amenyekana.

Bruce Melodie yaririmbye muri iki gitaramo
Jidenna yashimishije benshi

Jidenna yavuze ko bimukundiye yazakorera amashusho y’indirimbo mu Rwanda

Ababishoboye bakaragaga umubyimba

Iki gitaramo cyari kitabiriwe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger