AmakuruImyidagaduro

Jidenna witabiriye Kigali Jazz Junction yageze i Kigali

Umuhanzi Jidenna yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction yatumiwemo gisoza ukwezi k’Ugushyingo 2019.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane ku ndirimbo ‘Classic Man’ yageze I Kigali ku kibuga cy’indege I Kanombe ku isaha ya saa 8h05, nta kintu na kimwe yabashije kuvugana n’itangazamakuru ryari rimaze umwanya rimutegereje.

Jidena azaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe kuzaba kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Uyu muhanzi azagihuriramo na Bruce Melodie uri mu bakunzwe mu Rwanda no mu Karere, Neptunez Band mu gihe imiziki izavangwa na Neptunez Djs.

Kwinjira muri iki gitaramo ku bazagurira amatike ku muryango ni 15 000 Frw, 25 000 frw, 30 000 Frw na 240 000 Frw ku meza y’abantu umunani naho abazayagura mbere ni 10 000 Frw na 20 000 Frw gusa kuko ayo muri VIP na VVIP yamaze gushira.

Jidenna Theodore Mobisson w’imyaka 34 ni ku nshuro ya mbere azaba agiye gutaramira mu Rwanda akazahurira ku rubyiniro rumwe na Itahiwacu Bruce Melodie uhagaze neza cyane mu kibuga cya muzika y’u Rwanda.

Jidenna witezwe gutaramira abantu muri iki gitaramo yavukiye muri Amerika, akurira muri Nigeria. Amaze kuzuza imyaka itandatu gusa, ababyeyi be bafashe icyemezo cyo gusubira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uyu mugabo w’imyaka 34 aza ku rutonde rw’abahanzi 10 bakize muri Afurika. Aza ku myanya wa cyenda n’akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 1 y’amadorali y’Amerika.

Jidenna yahawe ibihembo bitandukanye harimo n’icyo yahawe muri 2015 cy’umuhanzi mwiza ukizamuka, igihembo gitangwa na Soul Train Music Awards.

Ibindi ni ibihembo yagiye abona abikesheje indirimbo yakoze zigakundwa nka ‘Classic Man’ yabaye indirimbo y’umwaka mu zifite amashusho meza muri 2015, anahabwa n’igihembo cy’umubyinnyi mwiza mu ndirimbo yise ‘Yoga’.

Uyu muhanzi ukomoka muri  Nigeria ariko akaba akorera umuziki muri Amerika,  yakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo “Classic Man” yakunzwe n’abantu benshi cyane ku Isi.

Jidenna yitabiriye Kigali Jazz Junction i Kigali

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger