AmakuruAmakuru ashushye

Jean Pierre Bemba yakiriwe na Martin Fayulu watsinzwe amatora muri DRC

Jean Pierre Bemba  yasesekaye i Kinshasa kuri iki Cyumweru yakirwa na Martin Fayulu watsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo  ariko we avuga ko yibwe amajwi.

Uyu munyapolitiki (Jean Pierre Bemba) wahoze ayoboye inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba,  wangiwe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2018. yagarutse mu gihugu cye nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC).

Bemba yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Ndjili muri RDC atwawe n’indege yihariye yamuvanye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Mbere yo kongera kugaruka muri RDC yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati “Nshishikajwe no kubabona ngo dufantanye gukomeza guharanira iterambere n’ubumwe muri Congo.”

Bemba w’imyaka 56 yahaherukaga muri Congo muri Kanama 2018 ubwo yiyamamarizaga kuyobora RDC ariko kandidatire ye igateshwa agaciro na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (Céni).

Twabibutsa ko  Jean Pierre Bemba  yigeze kuba Visi Perezida wa RDC yari yarakatiwe gufungwa imyaka 18, yagizwe umwere na ICC ku wa 8 Kamena 2018. ahanaguweho ibyaha by’intambara, gufata ku ngufu n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Centrafrique n’inyeshyamba yari ayoboye zibumbiye mu mutwe wa MLC hagati ya 2002 na 2003.

Jean Pierre Bemba yakiriwe na Martin Fayulu

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger