AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Jean Pierre Bemba yagizwe umwere n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha

Kuri uyu wa gatanu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwagize umwere Jean Pierre Bemba wahoze ari Visi-Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo yari yarakatiwe igiifungo cy’imyaka 18 ari muri gereza.

Muri 2016 Jean Pierre Bemba yari yarahamwe n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu yakoreye muri Repubulika ya Centre Afrique hagati y’umwaka wa 2002/03.

uyu mugabo yashinjwaga kunanirwa gukumira inyeshyamba ze mu byaha byo kwica no gufata ku ngufu abantu.

Nk’uko inkuru dukesha BBC ibivuga, abacamanza b’urukiko mpuzamahanga bafashe icyemezo cyo kumuhanaguraho ibyaha nyuma yo gusanga hari amakosa akomeye yakozwe mu guca urubanza rwe.

Urubanza rwa Bemba rwatangiye kuburanishwa mu 2010.

Bemba yakomeje guhakana ibyaha yaregwaga, akavuga ko bigomba kuryozwa abayobozi ba Centre Afrique kuko ari bo bari barahaye abarwanyi be ikiraka.

Bemba wabaye Visi Perezida mu 2003 nyuma y’amasezerano y’amahoro, atsindwa na Joseph Kabila mu matora yo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu 2006.

Mu 2007 yahungiye mu Bubiligi nyuma y’imirwano yabereye i Kinshasa, aza gutabwa muri yombi mu 2008 i Bruxelles ashyikirizwa ICC ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.

Nubwo abacamanza batatu muri batanu batumye hafatwa icyemezo cyo kugira umwere Bemba, ntibimuha guhita afungurwa kuko hari icyaha cyo gushaka kuyobya ubutabera, abatangabuhamya 14 babubeshya ngo agirwe umwere ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu yashinjwaga. Ibi byatumye akatirwa igifungo cy’umwaka, urubanza ruracyari mu bujurire.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger