AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Jean-Pierre Bemba yagarutse muri Congo nyuma y’imyaka 11

Umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo  Jean-Pierre Bemba yagarutse kubutaka bwa Congo – Kinshasa kuri uyu wa gatatu aho agiye gutanga kandidatire ye mu matora ya perezida ategerejwe uyu mwaka .

Bemba akigera i Kinshasa  ku kibuga cy’indege cya N’Djili yakiriwe n’abantu ibihumbi bambaye imyenda n’ibindi birango biriho amafoto y’uyu munyapolitike umaze iminsi agizwe umwere ku byaha n’urukiko mpana byaha rwa ICC, (International Criminal Court).

Umwe mubahagariye ishyaka rya Jean Pierre Bemba , Toussaint Bodongo, yavuze ko uyu munyepolitike bari bamutegereje cyane ndetse bizeye ko azazana ibisubizo abanye-congo bakeneye mu gihugu cyabo.  aganira na Africannews yagize ati “Iki ni gihe Abanye-congo bari bategereje igihe kinini, Bemba azazana ibisubiza Congo n’abanye-congo bakeneye. ”

Akimara kugera i Kinshasa, Bemba yabwiye abanyamakuru ko yishimye cyane  agira ati “Ndishimye cyane kongera kugaruka mu gihugu cyanjye.”

Kugeza ubu Perezida Kabila utemerewe n’Itegeko Nshinga kongera kwiyamamaza, nta jambo na rimwe aratangaza ko aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza.

Byitezwe ko Jean Pierre Bemba ushyigikiwe ni shyaka rye  MLC  azahatana mu matora y’umukuru yitezwe mu ri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Bemba w’imyaka 55 uheruka muri iki gihugu mu myaka 11 ishize.

Bemba yageze ku kibuga cy’indege cya N’djili saa 9h30. Yari yahagurutse mu Bubiligi mu gicuku cyo ku wa 31 Nyakanga.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger