AmakuruImyidagaduro

Jay Z yakomoje ku kuntu hari bamwe bo mu muryango we bamurembeje bamwaka amafaranga

Mu biganiro by’uruhererekane bisigaye bikorwa n’umunyarwenya, Kevin Hart, byitwa Hart Heart, atumira ibyamamare bakaganira ku ngingo zinyuranye,aherutse gutumira umuraperi Jay Z, amubaza ibintu byinshi byerekeye urugendo rwe rwa muzika, ubuzima busanzwe n’ibindi.

Jay Z yagarutse ku buryo babyara be n’abandi bantu bo mu muryango bamurembeje bamwaka amafaranga.

Yabigarutseho avuga uko amafaranga ashobora guteza umwiryane hagati y’inshuti ndetse anakomoza ku buryo ushobora gutera imbere kuruta abo mwabanye cyangwa muva hamwe bikagaragara nk’ikibazo kuri bo.

Yagize ati “Tugira imiryango, hari ubwo ujya mu rugo kwishimana n’abaho, ukeneye kuruhura ubwonko nka mubyara wawe agahita akubwira ati ‘nkeneye amafaranga make nzakungukira’. Icyo gihe uhita umubwira ko bidakorwa muri ubwo buryo.”

Jay Z, yavuze ko biba bigoye kubibumvisha bo bahita babifata nk’aho atabahaye agaciro ibyo abona ko bitari bikwiye gukorwa muri ubwo buryo.

Mu bindi yavuze harimo n’uburyo yagurishije imigabane y’uruganda Ace of Spades ruzwi nka ‘Armand de Brignac’ rukora champagne, ashaka kugaragaza ko hari ubwo gufata ibyemezo runaka biba bishingiye ku kugena ibikwiye mu bihe runaka.

Yatanze urugero kuri Steve Jobs wari ufite umugabane ingana na 1% mu ruganda rwa Apple ibyo abantu batahaga agaciro ariko ugereranije n’ak’uru ruganda uyu mugabane utari ikintu gito.

Yagize ati “Twatojwe kureba ijanisha ry’ikintu utunze ariko mu by’ukuri ntabwo icyo utunze aricyo cy’ingenzi kuko ushobora gutunga 100% ariko ari ubusa.”

Yavuze ko kugurisha imigabane ye byatumye agira imikoranire yagutse n’abandi bituma ubucuruzi bwe burushaho gutera imbere.

Jay Z yavuze ko kandi ku kijyanye no gufatanya n’abandi mu muziki ahanini biba bishingiye ku mubano afitanye n’umuntu runaka cyangwa bagahuzwa n’impano cyangwa se umwe akaba yabimusaba.

Yavuze kandi ko kuba yarahindutse umubyeyi byamuhinduye cyane kuko akenshi aba arajwe inshinga no kugenera abana be umwanya uhagije kuruta ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger