AmakuruImyidagaduro

“Jay Z ashobora kuba akomoka mu Rwanda ” Beyonce

Shawn Corey Carter, Umuraperi w’umunyabigwi mu muziki wa Amerika ndetse no ku Isi muri rusange , mu ndirimbo nshya ya Beyonce (umugore we)  hari  aho yaririmbye ko umugabo we ashobora kuba afite inkomoko mu Rwanda.

‘MOOD 4 EVA’ indirimbo nshya ya Beyonce yahuriyemo  na Childish Gambino ndetse n’umugabo we Jay Z yakozwe n’agababo babiri  barimo  DJ Khaled afatanyije na Just Blaze ndetse n Beyonce we  ubwe.

Muri iyi ndirimbo havugwamo ibice bitandukanye bya Afurika , gusa mugitero cya 3 [Verse 3] hari aho Beyonce aririmba agira ati “My baby father, bloodline Rwanda, Why would you try me? Why would you bother?, I am Beyoncé Giselle Knowles-Carter, I am the Nala, sister of Yoruba”.

Tugenekereje mu Kinyarwanda  yaba yaririmbye agira ti “Se w’abana banjye, amaraso ye (cg inkomoko ye) ni u Rwanda, Kuki wangerageza? Kuki wabikora? Ndi Giselle Knowles-Carter, ndi Nala, umukobwa w’umu Yoruba””

Ibi bishobora kuba byerekana ko Jay Z yakomotse mu Rwanda naho Beyonce akaba akomoka mu burenegrazuba bwa Afurika ahaba ubwoko bw’aba Yoruba, dore ko baba mu bihugu nka Nigeria, Togo na Benin.

Ibi ntawahita abyemeza neza  agahamya ko Jay Z yaba afite inkomoko mu Rwanda , gusa ushobora no gusanga ari amagambo bakoresheje  kugirango baryoshye umujyo w’injyana  yabo muri iyi ndirimbo  bise ‘MOOD 4 EVA’ iri kuri alubumu ya Beyonce yiswe ‘The Lion King: The Gift’.

Gusa kuri ubu Abanyafurika b’abanyamerika bakomotse ku bacakara bajyanwe  muri Amerika batangiye kujya bakoresha ibizamini by’amaraso kugira ngo babashe kumenya ibihugu bya Afurika cyangwa ibice bya Afurika bakomokamo.

Alubumu nshya ya Beyonce yise ‘The Lion King ; The Gift’
Igice Beyonce aririmbamo ko umugabo we (Jay Z) yaba akomoka mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger