ImyidagaduroUmuziki

Jay Poly na bagenzi be bakatiwe n’urukiko by’agateganyo

Umuraperi wagacishijehoJay Polly n’abo bareganwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza.

Uyu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa kane tariki 20 Gicurasi 2021 mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo.

Urukiko rwanzuye ko baba bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha bakurikiranyweho.

Jay Polly, murumuna we witwa Iyamuremye Jean Clément, Shemsa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania. bari baburanye tariki 17 Gicurasi ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Icyo gihe Umushinjacyaha yavuze ko impamvu ikomeye yatumye bageza abaregwa imbere y’Urukiko, ari ibipimo byafashwe n’abaganga byagaragaje ko bakoresheje ibiyobyabwenge.

Yagaragarije urukiko ko mu bipimo by’inkari abaregwa bafashwe, Jay Polly yasanganywe 385, Iyamuremye [198], Mutabonwa [338] mu gihe Benedicto we yasanzwemo 155. Ibi bipimo basanzwemo, Ubushinjacyaha buvuga ko biri hejuru cyane kuko ubusanzwe muri mililitiro imwe y’inkari z’umuntu udakoresha urumogi ariko wafashe imiti ifite aho ihuriye narwo aba afite 20 gusa.

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 25 Mata ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera, nibwo Polisi yeretse itangazamakuru abantu 12 bafatiwe mu rugo rw’umuhanzi witwa Tuyishime Joshua uzwi ku izina rya Jay Polly.

Aba bantu bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19,bafashwe barimo kunywa inzoga n’ikiyobyabwenge cy’urumogi harimo kandi n’abanyamahanga bari bafite ibisubizo bya COVID-19 bihimbano bigaragaza ko batanduye COVID-19.

Hanerekanywe kandi n’umuganga watangaga ibisubizo by’ibihimbano bigaragaza ko umuntu atanduye COVID-19.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, umuhanzi Tuyishime Joshua(Jay Polly) yavuze ko tariki ya 23 Mata aribwo bariya bantu 12 baje iwe mu buryo atari yateguye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger