AmakuruImyidagaduro

Jay Polly na Bull Dogg bafatanye mu mashati mu gitaramo cyo kwakira Jay Polly

Ubusinzi bukabije, gushaka kurwana , kuririmba ururimi rutava mu kanwa ni byo byaranze Jay Polly na Bull Dogg mu gitaramo cyo kwakira Jay Polly wari umaze amezi 6 muri gereza azira gukubita no gukura amenyo umugore we.

Iki gitaramo cyo kwakira Jay Polly cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ku bunane, cyabereye mu kabyiniro ka Wakanda Villa  kari Kabeza mu mujyi wa Kigali, cyari kiyobowe na Ally Soudy usanzwe aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika arriko ubu akaba ari mu Rwanda.

Bull Dogg na Jay Polly bari basinze ku rwego rwo hejuru ku buryo no guhagarara ahantu hamwe byari ihurizo rikomeye kuri aba baraperi, Bull Dogg yagiye ku rubyiniro ariko agaragaraho isindwe rikabije, byabaye ngombwa ko bamukura ku rubyiniro maze Ally Soudy agenda amurandase amujyana mu byicaro.

Bull Dogg akigera mu byicaro bye yahise ahindura ajya kwicara aho Jay Polly yari yicaye, mbere yuko Jay Polly ajya ku rubyiniro aba basore babanje guterana amagambo banafatana mu mashati bakizwa nabari bicaye aho aba bahanzi bari bicaye.

Jay Polly wari uri kwakirwa yagiye ku rubyiniro ariko ubona nta gatege kubera gusinda, yageze ku rubyiniro aririmba rutava mu kanwa ndetse adandabirana bigera naho bamukura ku rubyiniro adashoboye.kuko babonaga.

Abafana baba bahanzi baririmba injyana ya Hip Hop batashye bijujutira imico aba bahanzi bagaragaje ku buryo hari n’abavugaga ko bababaye ku buryo bukomeye.

Uretse Bull Dogg na Jay Polly baririmbye muri iki gitaramo, hanaririmbyemo Jack B, Edouce Softman, Khalfan, Queen Cha na Safi Madiba.

Jay Polly yari yasinze

Bull Dogg yagerageje gukoresha ingufu nke yari afite

Ally Soudy afasha Bull Dogg kuva ku rubyiniro

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger