AmakuruImikino

Jaques Tuyisenge yavuye mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu Amavubi

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda , Amavubi iri mu mwiherero mu kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Jacques Tuyisenge ari mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagaye mu kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri.

Uyu Jacques Tuyisenge yasohotse mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, ni nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kujya kwitegura ubukwe afite kuri uyu wa Gatandatu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, Jacques Tuyisenge arasaba ndetse anakwe umukunzi we baheruka gusezerana imbere y’amategeko.

Ubukwe nyirizina, ni ukuvuga gusezerana mu rusengero ndetse no kwakira abatumirwa bizaba ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, ibyo birori bikazabera mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Tuyisenge yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko ku itariki 19 Gashyantare 2021, amakuru akaba yavugaga ko bari guhita bakora ubukwe bukeye bwaho ku wa Gatandatu, ariko iyo gahunda iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Jaques Tuyisenge ubwo yasezeraga mu murenge
Twitter
WhatsApp
FbMessenger