AmakuruImikino

Jacques Tuyisenge yanenze bamwe mu bafana b’Amavubi

Tuyisenge Jacques wari kapiteni w’u Rwanda mu mukino Amavubi yanyagiyemo Seychelles ibitego 7-0 wari uwo kwishyura nyuma y’umukino  Jacques yatangaje ko yababajwe na bamwe mu bafana b’amavubi.

Tuyisenge Jacques nyuma yo kuba yatsinze ibitego bibiri mu mukino, uyu musore ngo yababajwe ndetse anenga abafana bacunze Manzi Thierry agiye kwinjira mu kibuga bakamuvugiriza induru.

Manzi Thierry wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports, ubu ni kapiteni wa APR FC. Muri uyu mukino, yinjiye mu kibuga asimbuye Rwatubyaye Abdul ku munota wa 75’.

Benshi mu basesenguzi hari abavuga  ko byaba byakozwe na bamwe mu bafana ba Rayon Sports batishimiye n’uburyo yabasize akajya muri mucyeba wabo. Jacques Tuyisenge yasabye abafana kujya bihangana iby’Amavubi bikaba umwihariko kurusha ubucyeba bagirana muri shampiyona.

Jacques Tuyisenge yatsinze ibitego bibiri muri birindwi u Rwanda rwatsinze
Jacques Tuyisenge wari kapiteni w’Amavubi yababajwe n’imyitwarire y’abafana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger