AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Jacques Tuyisenge yahembwe nk’uwahize abandi muri shampiyona ya Kenya muri Kamena

Umunyarwanda Jacques Tuyisenge ukinira Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Kenya mu kwezi gushize kwa gatandatu.

Iki gihembo uyu munyarwanda yagishyikirijwe kuri uyu wa kane, nyuma yo gutorwa n’abanyamakuru b’imikino muri Kenya ndetse na bamwe mu batoza bo muri iyi shampiyona.

Uyu musore yegukanye iki gihembo ahigitse Francis Kahata basanzwe bakinana muri Gor Mahia na  Farouk Shikhalo wa Bandari FC.

Ni nyuma yo gutsinda ibitego 11 mu mikino 18 ya shampiyona amaze gukinira iyi kipe. By’umwihariko yafashije ikipe ye cyane ubwo yakinaga na AFC Leopards mu cyumweru gishize, akaba ari we wafunguye amazamu muri uyu mukino.

Jacques kandi yiyongereye ku mutoza we Kerr Dylan uheruka gutorwa nk’umutoza mwiza w’ukwezi kwa gatandatu muri shampiyona ya Kenya.

Iki gihembo Tuyisenge yahawe kikaba gifite agaciro k’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger