AmakuruImikino

Jacques Tuyisenge ashobora kuva muri Gor Mahia akerekeza  i Kinshasa

Jacques Tuyisenge, rutahizamu wa Gor Mahia n’uw’ikipe y’igihugu Amavubi, akomeje kwifuzwa cyane na AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yifuza kumutangaho akayabo ngo imuvane muri Kenya.

Tuyisenge w’imyaka 27 y’amavuko, yageze muri Gor Mahia muri 2016 akubutse muri Police FC ya hano mu Rwanda. Kuva yagera muri shampiyona ya Kenya, uyu musore ukomoka i Rubavu ntiyatinze kwigaragaza nka rutahizamu w’igitangaza . Magingo aya afatwa nk’umwe mu bataka beza Gor Mahia yagize mu mateka yayo dore ko ari muri bake bayitsindiye ibitego 50.

Uyu musore by’umwihariko azwi cyane n’umutoza Florent Ibenge utoza Vita, dore ko muri 2016 yamuboneye i Kigali ubwo yari ayoboye Amavubi mu mikino ya CHAN yaberaga mu Rwanda.

Amakuru ahari avuga ko umu-agent wa Tuyisenge Jacques witwa Mupenzi (unazwi cyane ku kazina ka Eto’o) ari i Kinshasa kuva ku wa kane w’icyumweru gishize, mu rwego rwo kureba niba yakumvikana na Vita Club kugira ngo Jacques ayerekezemo.

Mupenzi ni umwe mu ba Agent bazwi cyane hano mu Rwanda kubera abakinnyi agenda afasha kwerekeza mu makipe yo hanze. Ku batamuzi, ni na we wafashije Djihad Bizimana kuva muri APR FC yerekeza muri Waasland-Beveren yo mu Bubiligi.

Amakuru y’ukoTuyisenge Jacques ashobora kuva muri Gor Mahia yatangiye kuvugwa cyane mu kwezi k’Ugushyingo, aho amenshi muri yo yamwerekezaga mu byiciro byo hasi mu gihugu cy’Ubufaransa.

Magingo aya aracyafitanye amasezerano na Gor Mahia bityo ikipe imwifuza ikaba igomba kumugura n’iyi kipe ya rubanda muri Kenya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger