Amakuru ashushyeImikino

Jacques Tuyisenge abuze amahirwe yo gukina na Everton mu Bwongereza

Rutahizamu w’Amavubi n’ikipe ya Gor Mahia , Jacques Tuyisenge, ntabwo yajyanye n’ikipe ye mu Bwongereza gukina umukino urabahuza na Everton yo mu Bwongereza kubera kubura ibyangombwa.

Ikinyamakuru gikomeye gisanzwe cyandika amakuru y’imikino y’i Burayi, Goal.com, cyabyanditse, Umunyarwanda Jacques Tuyisenge uri mu nkingi za mwamba za Gor Mahia ntabwo yajyanye n’ikipe ye mu Bwongereza kubera ko yabuze ibyangombwa bimwemerera kujya muri iki gihugu (Visa).

Mu gihe Tuyisenge Jacques yari agishakisha ibyangombwa, byari biteganyijwe ko nabibona azabasangayo kuri uyu wa Kabiri, ntabwo byamushobokeye ko akina uyu mukino urabera Goodison Park kubera ko nubwo yabibona byamutwara amasaha 8 kugira ngo agere i Liverpool mu bwongereza, agafata gari ya moshi amasaha 2, bikavugwa ko n’ubundi yahagera umukino watangiye.

Goal yatangaje ko amakuru yizewe ifite avuga ko Jacques Tuyisenge wanatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Kenya atagaragara ku rutonde rw’abakinnyi barakina uyu mukino. Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’intebe muri Kenya akaba ari n’umufana ukomeye wa Gor Mahia yageze mu Bwongereza kugira ngo arebe uyu mukino.

Uyu mukino urahuza Gor Mahia na Everton uratangira saa yine z’ijoro, uraca ku mateleviziyo atandukanye nka K24, KBC, Bamba Sport, na NTV. Uyu mukino ni uwo guhatanira igikombe gitangwa n’umutera nkunga w’aya makipe ‘SportPesa’.

Mu mwaka ushize,  ku nshuro ya mbere ikipe yo mu Bwongereza  yari ikiniye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu mukino wabereye muri Tanzaniya wahuje aya makipe , Umunyarwanda Jacques Tuyisenge ni umwe mu bagize amahirwe yo guhura nayo kimwe na Kagere Meddy ukinira Amavubi mu gihe Mugiraneza Jean Baptiste Migi yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Tuyisenge yakoresheje aya mahirwe aboneka gake atsinda igitego kimwe rukumbi Gor Mahia yabonye muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 36 ku mupira wavuye muri koruneli yatewe na Mackenzie wahoze akinira Rayon Sports, Jacques Tuyisenge ashyiraho umutwe awuboneza mu rushundura. Ni igitego cyishyuraga icyo Wayne Rooney yari yatsindiye Everton ku munota wa 34.

Tuyisenge yari agiye kubona n’igitego cya kabiri igice cya kabiri gitangiye gusa ntibyamuhira kuko umuzamu wa Everton Stekelenburg yahise ahagoboka. Umukino ujya kurangira, Everton yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kieran Dowell bituma urangira ari ibitego 2-1.

Uyu mukino wabereye kuri stade y’igihugu cya Tanzania “Uwanja wa Taifa” mu Mujyi wa Dar es Salaam yakira abafana ibihumbi 60 yari yari yakubise yuzuye benshi bambaye umwambaro wa Manchester United ari nako bashakaga guca ku bashinzwe umutekano bashaka gusuhuza Wayne Rooney, rutahizamu w’ibihe byose w’ikipe ya Manchester United yakiniye igihe kirekire.

Ibyangombwa bitumye Jacques Tuyisenge adakinira mu Bwongereza

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger