AmakuruPolitiki

Jacob Zuma yatangiye gukorwaho iperereza kubyaha ashinjwa

Jacob Gedleyihlekisa Zuma  wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa akekwaho birimo no gukoresha ubutunzi bw’igihugu ku nyungu ze.

Jacob Zuma, aregwa ko yahaye abo mu muryango w’uwitwa Gupta ukomoka mu Buhinde uburenganzira bwo gutegeka leta, abashizwe imyanya mu nzego z’igihugu ,abahabwa amasoko mu bikorwa bitandukanye birimo imigabane ya leta ndetse uyu muryango ngo ukaba waragiye ugira uruhare mu myanzuro Jacob Zuma yagiye afata akiri kubutegetsi.

Mu gufungura iri perereza kuri uyu wa mbere, uyoboye itsinda rizarikora akaba asanzwe ari na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wungirije, Ray Zondo, yasabye abanya-Afurika y’Epfo gutangaza icyo bazi cyose cyerekeranye n’ibyaha barimo gukurikirana.

Ku butegetsi bwa Jacob Zuma hagaragaye ibimenyetso ko hashobora kuba harabayeho ruswa mu nzego zo hejuru za Guverinoma ya Afurika y’Epfo, Igitangazamakuru cya BBC cyanditse ko bishobora gufata imyaka ibiri kugira ngo hatangazwe ibyavuye muri iri perereza.

Iyi komisiyo ikora iperereza nta bubasha ifite bwo gushinja ibyaha ahubwo izakusanya ibimenyetso bizifashishwa mu birego bizatangwa.

Jacob Zuma uherutse kweguzwa kubutegetsi muri Gashyantare uyu mwaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger