AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo yigemuriye polisi

Jacob Zuma wahoze ari umukuru w’igihuGu cya Afurika y’Epfo yigemuriye polisi ngo zimute muri yombi.

Hari hashize iminsi yaranangiye, kuri uyu wa Gatatu, yishyikirije Polisi kugira ngo atangire igihano cy’igifungo yakatiwe kingana namezi 15.

Mu masaha akuze yo ku wa Gatatu nibwo umuryango yashinze wemeje ko Zuma yagiye kuri Gereza iri hafi y’urugo rwe mu Ntara ya KwaZulu-Natal.

Polisi yari yamuhaye igihe nta rengwa cyo kwigemura cyangwa bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu mu gufata uriya musaza w’imyaka 79 byabaye ngombwa ko we ubwe yigemura kuri gereza.

Zuma yakatiwe n’urukiko gufungwa amezi 15 muri Gereza azira kurusuzugura ubwo rwamutumizaga ngo aburane ku byaha bya ruswa ashinjwa.

Icyemezo cy’urukiko cyakuruye impaka muri Africa y’Epfo, gusa hari hashyizweho igihe ntarengwa cyari kurangira mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu ngo Zuma atabwe muri yombi.

Nabwo iki gihe ntarengwa cyari cyagenwe ubwo Jacob Zuma yangaga kwishyikiriza gereza mu Cyumweru cyashize.

Jaco Zuma ni we Perezida wa Mbere ukatiwe igifungo muri Africa y’Epfo.

Uyu mugabo yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2009 aza kuvunwaho yegujwe n’ishyaka rye muri Gashyantare 2018.

Jacob Zuma yishyikirije polisi ngo zimufunge

Yanditwe na Didider Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger