Amakuru ashushyeIbitekerezo

Iyi ni inkuru mbi ku bakunzi bibinyobwa bisembuye

Ubushakashatsi bwemeje ko ingano iyo ari yo yose y’ikinyobwa gisembuye atari nziza ku buzima, Iyi ni inkuru mbi kuri bamwe baryoherwa no gufata ikirahuri cy’agasembuye cyangwa abanywa bazi ko agake ntacyo gatwaye.

Abakunda ka manyinya, iyo hagize ubabwira kureka inzoga biregura bavuga ko no muri bibiriya handitsemo ngo’Kubera inda yakunaniye ujye ufata gake’, ariko abashakashatsi bagaragaza ko na ko gake kagira ingaruka ku buzima bw’ikiremwa muntu.

Ubushakashatsi bushya bwo ku rwego rw’isi bwasohotse mu kinyamakuru cyandika ku nkuru z’ubushakashatsi muby’ubuvuzi cyitwa ‘The Lancet’, bwashimangiye ubwa bubanjirije bwagaragaje ko ingano iyo ari yo yose y’ikinyobwa gisembuye atari nziza ku buzima bw’umuntu.

Aba bashakashatsi bemera ko kunywa ibinyobwa bisembuye ku kigero cyoroheje bishobora kuba byarinda uburwayi bw’umutima, ariko basanze kunywa inzoga bikurura ibyago byo kurwara kanseri n’izindi ndwara bitewe n’ibyo ibinyobwa bisembuye.

Dogiteri Max Griswold wo muri kaminuza ya Washington muri Amerika ukuriye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko ubu ari bwo bushakashatsi bw’ingenzi bwabayeho kuva Isi yaremwa.

Ubu bushakashatsi bwibanze ku ngano y’umusemburo mu binyobwa ndetse n’ingaruka zabyo ku buzima mu bihugu 195 ku isi, hagati y’umwaka wa 1990 n’uwa 2016.

Mu byo bwasesenguye, harimo kugereranya amakuru yakuwe mu bantu bafite kuva ku myaka 15 y’amavuko kugera kuri 95 y’amavuko batanywaga na busa ibinyobwa bisembuye n’abanywaga ibinyobwa bisembuye inshuro imwe ku munsi.

Aba bashakashatsi bavuze ko basanze mu bantu ibihumbi 100 batanywaga ibinyobwa bisembuye, abantu 914 barwara indwara itewe no kunywa ibinyobwa bisembuye nka kanseri cyangwa gukomereka. Ariko bavuze ko basanze ko abandi bantu bane biyongeraho bakagira ibibazo by’ubuzima iyo babaga banyweye ikinyobwa gisembuye buri munsi.

Ku bantu banywaga ibinyobwa bisembuye inshuro ebyiri ku munsi, abantu 63 b’inyongera bagiraga ibibazo by’ubuzima muri uwo mwaka naho abanywaga ibinyobwa bisembuye inshuro eshanu buri munsi, abantu 338 b’inyongera bagiraga ikibazo cy’ubuzima.

David Spiegelhalter, wigisha uko rubanda yumva ibyago muri kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza, yavuze ko bitewe n’ibyishimo bivugwa ko biterwa no kunywa ibinyobwa bisembuye mu buryo bworoheje, kuvuga ko ingano iyo ari yo yose ‘atari nziza’ bitabigaragaza nk’ingingo yatuma abantu bacika ku binyobwa bisembuye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger