AmakuruImikino

Ivan Minnaert uheruka kwirukanwa na Rayon Sports yerekeje mu kipe y’ubukombe muri Libya

Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wahoze atoza Rayon Sports ikaza kumwirukana kubera kutumvikana na bagenzi be, yamaze kwerekeza muri Al-Ittihad Tripoli, imwe mu makipe y’ibihangage mu gihugu cya Libya.

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi yirukanwe burundu na Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka, gusa ntiyataha iwabo kuko yakomeje kuba hano mu Rwanda.

Uyu mutoza yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko ari buve i Kigali kuri iki cyumweru aho araca muri Turkiya akerekeza i Tripoli muri Libya.

Ati”Ndacyari i Kigali ariko ndahava kuri iki Cyumweru. Nagombaga kujya iwanjye ariko ndanyura Istambul aho mfatira indege injyana muri Libya kuko hari gahunda mfite yo ninyirangiza nibwo nzajya gusura umuryango wanjye utuye muri Espagne.”

Amakuru avuga ko uyu mutoza azajya ahembwa angana n’ibihumbi umunani by’amadorali ya Amerika, mu gihe muri Rayon Sports yahabwaga ibihumbi bine by’amadorali.

Al-Ittihad Tripoli Minnaert agiye gusubiramo kuko yigeze kuyibera directeur technique,iraba ibaye ikipe ya 8 atoje kuva muri 2014. Mu makipe Minnaert yatoje kuva muri 2014 harimo Al-Ittihad (2014), Djoliba AC (2014-2015), Rayon Sports (2015-2016), AFC Leopards (2016), Mukura Victory Sports (2017), AS Kaloum Star (2017), Black Leopards (2017) na Rayon Sports (2018).

Iyi ni ikipe ifite ibigwi bikomeye muri Libya kuko ifite ibikombe bya shampiyona 16, iby’igihugu 6, ndetse na Super Coupe za Libya 10. Ikindi ni yo kipe ya mbere yo muri Libya yakoze amateka yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup. Hari muri 2007 ubwo yabuzwaga kugera ku mukino wa nyuma wa Nationale Al-Ahly yo mu Misiri nyuma yo kuyisezerera iyitsinze igitego 1-0.

Muri 2010 na bwo iyi kipe yakoze andi mateka yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cya CAF Champions league. Ni imwe kandi mu makipe afite amastade manini ku isi kuko stade ikiniraho yakira abafana ibihumbi 80.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger